mu gihe benshi mu bakunda imyidagaduro mu Rwanda bizihizaga Umumsi mukuru wa Noheli Perezida Paul Kagame yasuye inyubako ya Kigali Universe iberamo ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino ikinirwamo ndetse n’imyidagaduro atembera ibice bigize iyo nyubako ndetse akina imwe mu mikino ihaboneka.
Umukuru w’Igihugu yasuye iyi nyubako ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza, 2024.
Amashusho yagiye hanze agaragaza Perezida Kagame ari gukina imwe mu mukino ikinirwa muri iyi nyubako, irimo nk’umukino wa basketball ndetse na bowling.
Ubutumwa Kigali Universe yanyujije kuri X buvuga ko “Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane twagize umugisha wo gusurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.”
Bukomeza buvuga ko Perezida Kagame “yatembereye mu bice bitandukanye bya Kigali Universe ndetse akina imwe mu mikino iri muri Kigali Universe. Yashimye uburyo Kigali Universe yubakitse ndetse anadusigira inama zidufasha gukomeza guhanga ibishya no gutanga serivisi inoze.”
Umwe mu bakozi ba Kigali Universe usanzwe ari n’umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru Rugaju Reagan mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amarangamutima akomeye cyane nyuma yo kumarana iminota irenga mirongo itatu bari kumwe na Nyakubahwa Paul Kagame
yagize ati ; Coach Gael Ampa akazi nka sports event coordinator yarambwiye ati “ My lil Brother Rugaju nakubonye kuri youtube Ndi muri US mpita ngukunda ! Ati ngira GUT iyo niyumvisemo umuntu ntagushidikanya tugerana kuri SUCCESS, ndamubaza nti Boss kuki uvuga Success cyane ntusigemo akantu kavuga ngo biramutse BYANZE!
@coachgaelk yarahindukiye amfata mw’irugu n’ibaganza byombi arambwira ati Rugaju ndeba mu maso LIL BRO, WE’RE BLESSED. Niyo mpamvu dutsinda Gusa . Ati slogan ya kigali Universe ni “ where CHAMPIONS chill “ kuko Turi aba CHAMPION
Ibyo @coachgaelk yambwiye nabibonesheje amaso yanjye koko @kigali_universe we’re truly blessed
we’re Blessed Kuba H.E @paulkagame mu nshingano nyinshi ziremereye mugira mwadusuye muri @kigali_universe mugatembera inyubako yose mugasuhuza aba Champions Bari muri @kigali_universe
Nubu kwakira ko mwanejejwe n’ibibera muri @kigali_universe byaturenze ! INAMA mwatugiriye ibyo tugomba kunoza Byose birakorwa mu gihe gito cyane gishoboka! Bimwe twanabitangiye rwose. Buri detail yose turayikoraho ku buryo bwihariye Venue ikomeze Ibe icyitegererezo!
Umwaka wa 2024 Wabaye uw’umugisha ariko Ibyabaye byose ntakiruta Iminota 30 Turi kumwe n’amwe our lovely President PK
Ndanibuka ko uyu mwaka Ari nabwo H.E yaganiriye na Gilbert Umwana w’umunyabwenge Imana yampuje nawe 🙏 mbeg’umwaka mwiza Imana yakoze ibikomeye pe
Imana ni Nziza iteka 2024 we wabaye mwiza . 2025 wowe uzarushaho cyane kuko WE’RE BLESSED 🙏
Rugaju Reagan NDISHIMYE PE !
Thank you @coachgaelk for your trust , I am LOYAL urabizi niko bizanahora my big Boss 🙌
Thank you a lot Sir @paulkagame 🫡we’re blessed to have you . Mwaduhinduriye IGITEREKO ( new era has just begun ) RUDASUMBWA DUKUNDA OGERA 🙏
Kigali Universe ni inzu y’imyidagaduro iherereye ku gisenge cy’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu karere ka Nyarugenge.
Iki gikorwaremezo cy’umunyemari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël, cyafunguwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2024, kigashimirwa cyane ku buryo cyongereye ubwiza bw’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’imyidagaduro.
Ni inyubako irimo ibice nk’ahantu hakinirwa imikino itandukanye, aho kunywera, gufatira amafunguro n’aho gucururiza.
https://www.instagram.com/reel/DEGKWDKxu-1/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==
