Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyari giteganyijwe kuri uyu wa gatanu, kuri Canal Olympia Rebero cyasubitswe kubera imvura nyinshi.
Imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali, ku gicamutsi cyo kuri uyu gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024, yabujije ibikorwa by’igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ gukomeza.
Iki gitaramo cyari buhurize hamwe abakunzi ba Hip Hop kimuriwe tariki ya 10 Mutarama 2025, muri Camp Kigali, abari baguze amatike bakazayinjiriraho.
Iki gitaramo cyari kitezweho guhuriramo abaraperi bo mu Rwanda batandukanye barimo abaririmbye mu bihe byashize n’ibya vuba aribo; Rider Man, Bull Dogg, Diplomate, P Fla, Green P, Fireman, Danny Nanone, Jay C, Bushali, B Trey, Ish Kevin, Zeo Trap, Logan Joe.
Kugeza ubu amakuru dukesha ubuyobozi bwa Ma Africa bwadutangarije ko abari baguze amatike y’uyu munsi bazayakoresha ku tariki 10 Mutarama 2025 bakaba basabye ko abaguze amatike bayabika neza