Kuri uyu wa 26 Ukuboza 2024 nibwo habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mutambuka Derrick wamenyekanye nka DJ Dizzo uherutse kwitaba Imana ku wa 19 Ukuboza 2024 azize uburwayi bwa kanseri yari amaze igihe.
Uyu musore yashyinguwe mu cyubahiro nyuma y’iminsi asezerwaho bwa nyuma kuko guhera ku wa 21 Ukuboza 2024 hatangiye ikiriyo cyaberaga iwabo mu rugo ku Muyumbu.
Ku wa 23 Ukuboza 2024 habaye umugoroba wo kwizihiza no kwibuka ubuzima bwa DJ Dizzo.
Umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro wabimburiwe no gufata umubiri ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ni mu gihe hakurikiyeho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mbere y’uko habaho amasengesho yo kumusabira, ari nayo yabanjirije kumuherekeza mu cyubahiro ku Irimbi rya Rusororo.
DJ Dizzo yitabye Imana aguye mu Rwanda nk’uko yari yarabyifuje
Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo yakunze kugarukwaho cyane, nyuma y’uko uyu musore ahuye n’uburwayi bwa kanseri bwatumye aremba ndetse amenyeshwa n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho, ubwo yari mu Bwongereza.
DJ Dizzo yasabye ko niba asigaje igihe gito, yafashwa kugera i Kigali akaba ari ho arwarira, yanitaba Imana akagwa ku butaka yavukiyeho.
Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, yitabye Imana ku wa 19 Ukuboza 2024, afite imyaka 26 y’amavuko.
Ubwo yari atuye mu Bwongereza, yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye akatirwa gufungwa imyaka icyenda.
Nyuma yo kwitwara neza muri gereza, DJ Dizzo yaje kurekurwa, asohoka ku wa 23 Ukuboza 2019.
Icyakora uyu musore yarekuwe kanseri imaze kumuzengereza, atangira gushakisha uburyo bwo kwirwanaho.
Ubwo yari amaze kurekurwa atashye mu Rwanda, DJ Dizzo yavuze ko kuva mu 2018 ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yagiye yiyongera kugeza ubwo yabwirwaga ko asigaje amezi atatu yo kubaho.
Yavuze ko akimenya inkuru y’uko asigaje igihe gito cyo kubaho, yagize icyifuzo cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda ari n ho yaje kwitaba Imana ari.