SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igitaramo cyiswe ‘Sober Night’ cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Maltona cyitabiriwe mu rwego rushimishije
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Igitaramo cyiswe ‘Sober Night’ cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Maltona cyitabiriwe mu rwego rushimishije
Imyidagaduro

Igitaramo cyiswe ‘Sober Night’ cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Maltona cyitabiriwe mu rwego rushimishije

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/24 at 7:27 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri iki Cyumweru tariki 22 ukuboza 2024 kuri Mundi Center habereye igitaramo gikomeye cyiswe ‘Sober Night,’ cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko.

Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango ugamije kuzana impinduka nziza mu rubyiruko witwa “Peace and Love Proclaimers,” giterwa inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd rubinyujije mu kinyobwa cyarwo kidasembuye cya Skol Maltona.

Abitabiriye ‘Sober Night’ babonye umwanya uhagije wo gusabana no guhuza urugwiro babifashijwemo n’uburyohe budasanzwe bw’ikinyobwa cya Maltona, ndetse n’abavanga umuziki babasusurukije bigatinda.

Si ibyo gusa, kuko hari hari n’abahanzi batandukanye barimo Logan Joe wataramiye abari aho yifashishije indirimbo ze zikunzwe na benshi zirimo iyitwa ‘Ndi Good’ yakoranye na B-Threy, ‘Kibonumwe,’ ‘Whatever’ yakoranye na King Kivumbi ndetse n’izindi zitandukanye.

Kwinjira muri iki gitaramo, byari ubuntu ndetse hanatanzwe abanyamahirwe 100 ba mbere banyweye Maltona z’ubuntu.

Intego ya ‘Sober Night,’ ni uguhuriza hamwe urubyiruko, bagasabana ndetse bakagaragaza imbaraga n’ibyifuzo byabo, binyuze mu bikorwa binyuranye biba byateguwe birimo ibya siporo, imikino inyuranye, imyidagaduro, ari nako bakangurirwa kwirinda ibisindisha.

Aha, niho urubyiruko rwitabira ruhabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo, bagasabana na bagenzi babo, bityo bakarushaho kwiremamo ubushobozi bwo kugira amahitamo meza y’ubuzima.

Tariki ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo SKOL Brewery Ltd yamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gishya kidasembuye cya ‘Maltona’ gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa.

SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw. Uyu munsi, iki kinyobwa cyamamazwa n’umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 24, 2024 December 24, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Peace Cup 2023/2024 : Ihurizo muri FERWAFA

December 28, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yitabiriye Inama Muri Cuba

September 15, 2023
Imyidagaduro

Dj Sonia ukiri mu gahinda ko kubura musaza we yitandukanyije nabari kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga

April 5, 2024
Andi makuru

Madamu Monica Geingos yakiriwe mu cyubahiro nk’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Kepler

April 2, 2025
Imyidagaduro

Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri

August 22, 2023
Imyidagaduro

Bruce Melodie na manager we baguze imigabane muri UGB

January 18, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?