SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Filime The Waiter yakinnyemo Alliah Cool yatangiye kwerekanwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Filime The Waiter yakinnyemo Alliah Cool yatangiye kwerekanwa
Imyidagaduro

Filime The Waiter yakinnyemo Alliah Cool yatangiye kwerekanwa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/21 at 7:29 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, ari mu byishimo bikomeye, nyuma y’uko filime yakinnyemo yitwa “The Waiter” itangiye kwerekanwa mu bihugu 3 byo ku Mugabane wa Afurika ahasanzwe herekanirwa filime muri ibyo bihugu.

Mu bihugu byinshi byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’ahandi bakoresha ururimi rw’Icyongereza, usanga harubatswe inzu zimeze nka ‘Canal Olympia’ yo ku i Rebero zerekanirwamo filime nk’izi, kandi ku masaha amwe.

Alliah Cool yadutangarije ko iyi filime iri kwerekanwa muri biriya bihugu bivuze ikintu kinini kuri we, no ku gihugu cye muri rusange.
Ati “Mu myaka 20 ishize ndi muri Cinema, ni ubwa mbere mbashije gukina muri filime ikerekanwa muri ‘Salle’ za Cinema zikomeye hirya no hino ku Isi’. Navuga ko ari ishema kuri njye, intambwe nziza kuri Cinema, ndetse nabashije kumenyekanisha igihugu cyanjye ku ruhando mpuzamahanga.”

Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse mu kuba asanzwe afitanye ubushuti bwihariye n’umunyarwenya AY wo muri Nigeria, ari nawe washoboye imari mu ikorwa ry’iyi filime, ndetse ari mu bagize uruhare mu kuyandika.

Avuga ati ” Byari ibihe bitoroshye, ariko twabigezeho. Kandi kubona filime nk’iyi ijya ku isoko, bigaragaza imbaraga n’umuhate buri umwe yashyizemo.”

Uyu mukinnyi wa filime umaze iminsi mu bihugu birimo u Bufaransa, Portugal, u Butaliyani n’u Bubiligi n’ahandi, yavuze ko iyi filime izajya ku isoko nyuma yo kwerekanwa muri ‘salle’ zose. Izajya ku mbuga zinyuranye zirimo na Netflix.

Mu butumwa bwo kuri Instagram, AY yumvikanishije ko Imana yabaye mu ruhande rwe mu ikorwa ry’iyi filime, kandi yizeye ko izagera kuri Miliyaridi z’abantu batuye Isi.
Yavuze ko iyi filime ayitezeho ‘kuba isoko y’ibyishimo no gutera imbaraga buri wese’. Ati “Dutegereje ubuhamya bwa buri umwe, nyuma yo kureba iyi filime.”

Iyi filime yatangiye kwerekanwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2024, ibikorwa bizasozwa ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ku masaha amwe muri buri gihugu batangaje.

‘The Waiter’ yatangiye kwerekanwa mu bihugu birenga 5. Harimo inyubako ya Cinema ‘Heritage Cinema Abule Egba’, Megai Cinema, Magnificent Cinema, Ozone Yaba, Oopl Cinema zo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria n’izindi.
Iri kwerekanwa kandi mu nyubako za cinema zinyuranye zo mu gihugu cya Benin. Yanashyizwe muri ‘Salle’ za Cinema mu gihugu cya Ghana n’ahandi.

‘Agace’ gato k’iyi filime, kerekana ko ari filime irimo ibikorwa byinshi, amarangamutima n’udushya twinshi.

AY ufite mu biganza iyi filime, aherutse gutangaza ko itandukanye n’indi mishinga yakoze mbere, kuko yibanda ku nkuru ifite imbaraga, itanga ubutumwa bukomeye, kandi ikerekana iterambere mu mikinire y’iki gihe.
Irimo abakinnyi bakomeye nka Alliah Cool, Deyemi Okanlawon, Shaffy Bello, Sunshine Rosman, AY Makun, Regina Daniels, Rahama Sadau, Williams Uchemba, May Edochie, Toke Makinwa, Obi Cubana n’abandi.

Muri rusange iyi filime ‘The Waiter’ ishingiye ku rugendo rutunguranye rw’umukozi wo muri Hoteli usanga yisanze mu gitero cy’abagizi ba nabi. Ibyari umunsi usanzwe ku kazi, bihindka akaduruvayo, bikamushyira mu bihe by’ubuzima n’urupfu.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 21, 2024 December 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Star Boy wamenyekanye mu kwambika ibyamamare agiye kurushinga n’umukunzi we Fanny

February 28, 2023
Andi makuru

IGP Felix Namuhoranye yaburiye Abahinduye liquor stores zabo utubari

October 5, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Miss Confidence yasabye abanyarwanda guharanira gushyira hamwe no kubungabunga ibyo twagezeho

April 10, 2025
Andi makuru

Issiaka Mulemba yashyingiranywe n’umukunzi we mw’ibanga

October 4, 2023
Andi makuru

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila Ubudahangarwa

May 23, 2025
ImyidagaduroIyobokamana

The Ben Yongeye gufatirwa n’Ikiniga imbere y’ikoraniro ry’abantu

December 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?