SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Dizzo yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Dizzo yitabye Imana
Imyidagaduro

Dj Dizzo yitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/20 at 4:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri Nyakanga 2022.

 

Amakuru  dukesha ba mu nshuti z’umuryango we, ahamya ko uyu musore yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024.

Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo yakunze kugarukwaho cyane, nyuma y’uko uyu musore ahuye n’uburwayi bwa kanseri bwatumye aremba ndetse amenyeshwa n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho, ubwo yari mu Bwongereza.

DJ Dizzo yasabye ko niba asigaje igihe gito yafashwa kugera i Kigali akaba ari ho arwarira yanitaba Imana akagwa ku butaka yavukiyeho.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, yitabye Imana ku wa 19 Ukuboza 2024, afite imyaka 26 y’amavuko.

Ubwo yari atuye mu Bwongereza yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye akatirwa gufungwa imyaka icyenda.

Nyuma yo kwitwara neza muri gereza, DJ Dizzo yaje kurekurwa, asohoka ku wa 23 Ukuboza 2019.

Icyakora uyu musore yarekuwe kanseri imaze kumuzengereza, atangira gushakisha uburyo bwo kwirwanaho.

Ubwo yari amaze kurekurwa atashye mu Rwanda, DJ Dizzo yavuze ko kuva mu 2018 ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yagiye yiyongera kugeza ubwo yabwirwaga ko asigaje amezi atatu yo kubaho.

Iki gihe uyu musore yabwiwe ko asigaje iminsi 90 ariko hakaba andi makuru y’uko yaba micye cyangwa ikaba na myinshi bitewe n’ubushake bw’Imana.

Yavuze ko akimenya inkuru y’uko asigaje igihe gito cyo kubaho yagize icyifuzo cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda ari n ho yaje kwitaba Imana

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 20, 2024 December 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Israel Mbonyi yahembuye imitima y’abakristo mu gitaramo yakoreye mu bubiligi

June 9, 2024
Imyidagaduro

Selena Gomez yakeje Rema nyuma y’uko indirimbo Calm Down iciye agahigo kuri Spotify

September 12, 2023
Imyidagaduro

Tyla yasubitse ibitaramo yarafite kw’isi hose kubera uburwayi

March 9, 2024
Imikino

Peter Agblevor yasezeye kuri Musanze FC yerekeza muri Police FC!

December 29, 2023
Imikino

Christiano yahishyuye ko azareka umupira w’amaguru burundu nawusezeraho

August 28, 2024
Andi makuru

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC yongeye kwikoma u Rwanda

January 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?