Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, yamenyeshejwe ko igitaramo yagomba gukorera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mpera z’uyu mwaka, kitakibaye, kuko cyimuriwe muri 2025.
Uyu muraperi yari agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya mbere. Abisikana n’abandi baraperi bagiye bahataramira mu bihe bitandukanye, ahanini biturutse ku busabe bw’abanyarwanda n’abandi bahatuye.
Ni igitaramo yagombaga kuririmbamo tariki 28 Ukuboza 2024, kikabera mu kabyiniro ka Matrix Club, ari naho hasanzwe habera ibitaramo bitumirwa cyane cyane abaraperi bo mu Rwanda, nk’imwe mu ntego abahakorera bihaye.
Batman utegura ibi bitaramo, yabwiye yadutangarije ko igitaramo cya Fireman kitazaba muri uyu mwaka, kuko hari ibyo bakiri gutegura, bakaba barahisemo ko cyasubikwa kikazaba mu 2025.
Yagize ati “Igitaramo cya Fireman cyasubitswe. Twahisemo kukimurira umwaka utaha, ari nabwo tuzatangaza amatariki y’igihe kizabera. Kizaba umwaka utaha, tukaba rero twiseguye ku bakunzi bacu, ndetse na ba Firema bose. Ariko umwaka utaha bakaba bahishiwe byinshi kandi byiza. Turabifuriza umwaka Mushya Muhire.”
Itariki y’iki gitaramo, yari yahuriranye n’igihe cy’aho abantu bamwe bava mu bihugu bavukamo bakajya iwabo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’umwaka , bikaba byari gutuma Fireman atabona abantu benshi, bityo hatekerezwa ko cyashyirwa ku itariki y’igihe abantu bazaba bagarutse mu Mujyi wa Dubai.