SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: NYANZA : Abaturage baravuga ko bagorwa no kubona serivize z’ubutaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > NYANZA : Abaturage baravuga ko bagorwa no kubona serivize z’ubutaka
Andi makuru

NYANZA : Abaturage baravuga ko bagorwa no kubona serivize z’ubutaka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/17 at 1:31 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Bamwe mu batura batuye mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bafite  ikibazo  kubona serivisi z’ubutaka by’umwihariko kubona ibyangombwa byo kubaka, ndetse no kutamenya igishushanyombonera cy’akarere ngo basobanukirwe ahagenewe imiturire cyangwa ahagenewe ubuhinzi.

Rudahunga Aimable atuye mu Murenge wa Busasama, avuga ko amaze imyaka 9 asiragira mu nzego z’ibanze ashaka icyangombwa cyo kubaka.

Ni ikibazo ahuriyeho na Mukabutera Viviane na we umaze imyaka 12 ngo ashaka kubaka.

Uretse mu murenge w’Umujyi wa Nyanza, serivisi zitanoze mu butaka zinavugwa no mu yindi mirenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka batangiye kuvugurura igishushanyo mbonera, no gukosora amwe mu makosa agaragara mu gutanga serivisi ku baturage.

Mu bushakashatsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB buherutse gutangaza ku bijyanye na serivisi z’ubutaka n’imiturire mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage b’Akarere ka Nyanza bagaragaje zimwe mu nzitizi zo kutabonera amakuru ku gihe ku cyo ubutaka bugenewe gukoreshwa ku gipimo cya 52.2%.

Gusa Gisagara na Ruhango ni two turere mu Ntara y’amayepfo hagaragaye abaturage banenga cyane ko badahabwa amakuru ku bishushanyo mbonera by’ubutaka.

Aka karere ka Ruhango ni na ko kagaragajwe na RGB kuba haba hari ruswa mu bijyanye na serivisi z’ubutaka ziri ku gipimo cya 11.2%. 

Kugeza ubu uturere twose uko ari umunani two mu Ntara y’Amajyepfo twamaze kubona ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka, igisigaye ni ugukomeza kubisobanurira abaturage.

 

You Might Also Like

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Nsanzabera Jean Paul December 17, 2024 December 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Element yegukanye igihembo muri Rwanda Best Hits Awards

February 5, 2024
Andi makuru

Général Mahamat Déby Itno yagizwe Maréchal

December 11, 2024
Imyidagaduro

Marco Bizzarri wayoboraga inzu y’imideli ya Gucci yeguye

July 27, 2023
Andi makuru

Yolande Makolo yasubije ibyavuzwe na Tshisekedi ku mpfu z’abanyecongo

April 1, 2025
Iyobokamana

Aline Gahongayire yifatanyije n’ abana bafashwa n’umuryango ayobora kwitegura gusubira kw’ishuri

January 8, 2024
Imikino

UEFA: Man City yatereye ibaba imbere y’abafana itsindwa 3 kuri 2 na Real Madrid

February 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?