Uwamwezi Nadège wamenyekanye nka Nana muri filime ya City Maid yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Nsanzimana Patrick bamaze igihe babana, aho batuye mu Bubiligi.
Nana na Patrick basezeraniye muri Komine ya Charleroi aho banamaze igihe batuye, umuhango wabaye ku wa 14 Ukuboza 2024.
Amakuru amakuru dukesaha ba nyir’ubwite ni uko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo buzabera muri Afurika mu minsi iri imbere nubwo nta makuru menshi barabutangazaho.
Uyu mukobwa yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu Ugushyingo 2021, icyo gihe bari bagiye gukora ubukwe icyakora icyorezo cya Covid-19 kibyitambikamo birangira budahise buba.