SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abba Marcus Umuhuungu wa Chameleone yikomye abari kuvuga nyina nabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abba Marcus Umuhuungu wa Chameleone yikomye abari kuvuga nyina nabi
Imyidagaduro

Abba Marcus Umuhuungu wa Chameleone yikomye abari kuvuga nyina nabi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/17 at 12:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone, yavuze ko atewe ishema n’umuhungu wabo w’imfura, Abba Marcus, wamuvuganiye akerekana ko uburwayi Chameleone afite nta ruhare abifitemo .

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Abba Marcus yagaragaye avuga ko kuba Se yaranyoye ibiyobyabwenge byinshi nta ruhare nyina abifitemo.

Abba Marcus yatunze intoki inshuti za se n’ababyeyi be (ababyeyi ba Chameleone) ko ari bo bafite uruhare mu burwayi bwa se kuko banze kumwitaho, ibyatumye nyina avuga ko atewe ishema n’umuhungu we wagaragaje ko ntaho ahuriye n’ibibazo by’uwari umugabo we.

Ni mu gihe kandi uyu muhungu ari we wari watangaje ko papa we ari guhangana n’ibibazo cy’uburwayi bufata ibihaha byatumye ajya no kwa muganga mu minsi mike ishize.

Mu mashusho yanyujije kuri TikTok ye, yavuze ko abaganga bari gukurikirana Papa we bababwiye ko ubu burwayi bwatewe n’uko Jose Chameleone yanyweye ibiyobyabwenge igihe kirekire, aho yari yaramaze kubatwa nabyo.

Yavuze ko kandi abaganga bababwiye ko mu gihe yakomeza kunywa ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru, adashobora kurenza imyaka ibiri agihumeka umwuka w’abazima.

Uyu musore kandi muri ubu butumwa yavuze ko uku kubatwa n’ibiyobyabwenge byatumye atakaza ibiro byinshi. Icyakora ku munsi wejo hasohotse amafoto agaragaza ko Chameleone atangiye kumera neza ku buryo isaha n’isaha yataha.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 17, 2024 December 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubukungu

Igiciro cya cy’ibikomoka kuri Peteroli byiyongereye

October 3, 2023
Andi makuru

Kenya : Imifuka y’urumogi yafatiwe mu rusengero

November 3, 2023
Andi makuru

Perezida Vladimir Putin yatangiye urugendo rw’iminsi ibiri mu Bushinwa .

May 16, 2024
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze aho bakirira abashyitsi mu kibuga cy’indege cya Entebbe.

April 17, 2025
Andi makuru

Perezida Tshisekedi yitabiriye inama ya Comesa i Burundi

October 31, 2024
Iyobokamana

Josh Ishimwe yahishuye ko umuhamagaro we umwemerera gusubiramo indirimbo ntacyo agendeyeho

October 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?