SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abarasita basabye Apôtre Gitwaza kubasaba imbabazi kubera ibyo yabavuzeho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Abarasita basabye Apôtre Gitwaza kubasaba imbabazi kubera ibyo yabavuzeho
Iyobokamana

Abarasita basabye Apôtre Gitwaza kubasaba imbabazi kubera ibyo yabavuzeho

Gossip Kigali
Last updated: 2024/12/17 at 10:57 AM
Gossip Kigali
Share
3 Min Read
SHARE

Abarasita bo mu Karere ka Rubavu banditse basaba gukora urugendo rw’amahoro rwo kwamagana Dr. Apôtre Paul Gitwaza wavuze ko “Rastafarian ari idini rya Satani”.

Umuyobozi w’uyu muryango, Steven Gakiga yadutangarije  ko “Dukeneye ko Apôtre Gitwaza adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.”

Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku ‘mibereho n’imyemerere y’abarasita.”

Gakiga yavuze ko bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ndetse bamenyesheje Polisi ikorera muri kariya Karere ariko ‘dutegereje ko tuzahabwa uburenganzira’.

Uyu muyobozi yavuze ko iyi Baruwa bayanditse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, aho bategereje igisubizo mu gihe kiri imbere.

Steven Gakiga yavuze ko Apôtre Gitwaza yibeshye cyane ku myemerere ya Rastafarian kandi ‘yari kuvuga ibyo mu idini rye gusa akareka ibijyanye na Rastafarian.’

Tariki 7 Ukuboza 2024, Intumwa y’Imana Gitwaza ari mu mujyi wa Queensland mu gihugu cya Australia, yavuze ko Rasitafari ari idini rya Satani.

Ni mu ruhererekane rw’ivugabutumwa yise ‘Divine Provision’. Ni ibiterane byitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko, abayobozi b’amatorero anyuranye, abapasiteri, ba Bishop n’abandi bari banyotewe no kumva inyigisho z’Intumwa y’Imana.

Mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 50′, Gitwaza yibanze cyane ku kubwira abashumba b’amatorero imyitwarire ikwiriye kubaranga; ndetse n’uburyo bakwiye gufasha Abakristu gusabana n’Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Ku munota wa 30′, atangira yumvikanisha ko bidakwiriye ko umukobwa wambaye ipantalo ahagaragara ku rubyiniro abwiriza cyangwa se aririmba; ni mu gihe ku munota wa 32′ ho yitsa cyane ku kuvuga ko nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi afite amaherena, ndetse n’imisatsi y’amarasita ku mutwe.

Arakomeza ati “Nta mwana w’umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y’amarasita, Oya!”

Yavuze ko “Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Sitani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe ugire umusatsi mwiza.”

Apotre Gitwaza yabwiye urubyiruko n’abandi bari mu materaniro ye bafite imisatsi y’amarasita kuyihindura hakiri kare ‘kuko ni ko umuco wanyu umeze’. Ati “Ni na ko Bibiliya idusaba.”

Akomeza agira ati “Ibi mbabwira mbivuga hose, kuko njye nzi ukuri kwabyo, nzi n’ibibyihishemo. Umwuka w’urumogi n’ubutinganyi bihera mu musatsi. N’iyo Imana igiye ku gukoresha ihera mu musatsi.”

 

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Gossip Kigali December 17, 2024 December 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bahavu Jeannette yagiye mu rugendoshuri rwa sinema muri Koreya y’epfo

June 22, 2023
Iyobokamana

Ishimwe Josh wakuranye inzozi zo kuzaba umuramyi ukomeye yijeje abanyarwanda igitaramo kinogeye amaso

August 18, 2023
Andi makuru

Uganda : Urubyiruko rwishoye mu mihanda rwatangiye guhura n’uruva gusenya (Amafoto)

July 23, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatangiye urugendo rw’akazi mu birwa bya Maurice

March 12, 2025
Andi makuru

Undi munyarwanda yakubitiwe ahareba inzega mu mikino olempike i Paris

July 28, 2024
Imyidagaduro

Element yasinye imyaka 3 muri Label 1: 55 AM ikoreramo Bruce Melodie

January 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?