SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Steve Harvey yashimye imikorere y’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyarwenya Steve Harvey yashimye imikorere y’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA
Andi makuru

Umunyarwenya Steve Harvey yashimye imikorere y’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/16 at 11:26 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umunyabigwi akaba n’Umunyarwenya Broderick Stephen Harvey, uzwi cyane mu kuyobora ibiganiro kuri Televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yakirwa n’ubuyobozi bukuru, asobanurirwa imikorere ya RBA mu gutunganya amakuru n’ibiganiro.

Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu mukino wo gusiganwa ku modoka, FIA Awards 2024, yasuye RBA kuri iki Cyumweru, tariki 15 Ukuboza 2024.

Yakiriwe n’ubuyobozi bukuru, bumusobanurira imikorere yaba iya Televiziyo na Radio za RBA mu gutunganya amakuru n’ibiganiro binogeye Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakurikira ibitangazamakuru bya RBA.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Steve Harvey, yasobanuye u Rwanda nk’icyitegererezo mu rugendo rw’ubudaheranwa.

Ati “Kuba mwarabashije kurenga ibi, ni ikimenyetso cy’abantu muri bo uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza mufite, mbabwije ukuri muri abantu bihariye. Ahubwo abandi bajye baza babigireho ndetse banamenye igisobanuro cy’ubugwaneza, kubabarira n’urukundo icyo ari cyo.”

Yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2024, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse asura ibice bitandukanye by’igihugu.

Icyo gihe yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ayarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

Steve Harvey w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi w’ibitabo, umushoramari akaba anakora ibikorwa by’ubugiraneza.

Asanzwe kandi azwi no mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud, Family Feud Africa.

Yavuze ko yifuza gushora imari mu Rwanda kandi we n’ikipe ye batangiye kureba ahashoboka bashora.

Ati “Dufite byinshi byo gukora by’umwihariko hano mu Rwanda, aha ni ahantu hihariye ntekereza ko twahakorekipe yanjye turi hano kugira ngo tubyaze umusaruro guhanga imirimo no kuyitanga, tukaba turi hano mu gutoza abato kumva neza uwo murongo bakabona akazi.”

Mu myaka ya 1980 ni bwo Steve Harvey yinjiye mu gukora urwenya. Nyuma yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.’Kuri ubu Steve Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa ‘Judge Steve Harvey’.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul December 16, 2024 December 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kendo yahuje imbaraga na Racine bashyira hanze indirimbo bise “Keza” (Video)

January 26, 2023
Imikino

“Twaje mu Cyiciro cya mbere gutwaramo ibikombe ndetse no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga”Kana Bénie Axella.

January 11, 2024
Imyidagaduro

Karolina Shiino wari uherutse kwegukana ikamba rya Miss Japan 2024 yasubije ikamba yegukanye

February 6, 2024
Andi makuruKwibuka

Kwibuka30 :Umurenge wa Gitega abarokotse bahishuye uko bishwe urwagashinyaguro

April 14, 2024
Imyidagaduro

Amatariki Boyz II Men izataramiraho i Kigali yamenyekanye

July 28, 2023
Imyidagaduro

Dj Sonia yatumiwe mu gitaramo cya Rwanda Night muri Kenya

July 23, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?