SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Jolly ku bufatanye Gasore Foundation bashyikirije inkunga abakobwa batewe inda zitateguwe y’imashini zo kudoda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Jolly ku bufatanye Gasore Foundation bashyikirije inkunga abakobwa batewe inda zitateguwe y’imashini zo kudoda
Imyidagaduro

Miss Jolly ku bufatanye Gasore Foundation bashyikirije inkunga abakobwa batewe inda zitateguwe y’imashini zo kudoda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/15 at 4:59 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Miss Jolly Mutesi yatanze imashini 25 ku bakobwa barangije amahugurwa yo kudoda bahawe babifashijwe n’umuryango ‘Gasore Foundation’ washinzwe na Gasore Serge ukorera mu Karere ka Bugesera.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko iki ari igikorwa yakoze mu rwego rwo kwinjira neza mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru.

Ati “Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru, nasuye ikigo cya Gasore Foundation ngira umwanya wo kuganira n’abana 25 basoje amasomo yo kudoda ndetse buri umwe mugenera imashini yamufasha kwiteza imbere.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jolly Mutesi yavuze ko yishimiye gusura aba bana bakaganira, ndetse akabereka ko imbere habo heza hashoboka by’umwihariko abaha inkunga y’imashini kuri buri wese muri 25 barangije amahugurwa.

Mu ijambo rye nyuma y’icyo gikorwa, yavuze ko icyamuteye imbaraga zo gutera inkunga abo babyaye bakiri bato ari ukugira ngo abakomeze be guheranwa no kuba barabyaye imburagihe kuko ubuzima bugikomeje.

Yavuze ko ubwabyo kuba baremeye kurera muri ibyo bihe ari ubutwari bwa mbere bagize kuko bamwe muri bo bari bakinakeneye kurerwa.

Ati “Nahuye n’aba bana turaganira, mbereka ko nubwo banyuze mu bihe byo kubyara mu buryo butateganyijwe ariko imbere yabo ari heza, ni nayo mpamvu nabahaye imashini zo kudoda buri umwe mu barangije amahugurwa.”

Yibukije abo bakobwa kandi ko mu gihe umwana arezwe neza wese ashobora kuvamo uw’ingirakamaro mu buzima hatitawe ku kuba yararezwe na nyina gusa ndetse bogomba gukomeza ibibateza imbere kuko ubuzima bwabo bugikomeje.

Abakobwa bahawe inkunga na Miss Mutesi Jolly bamushimiye ndetse bamwifuriza umugisha uturuka ku Mana.

Iki kigo cya GSF cyatewe inkunga gikorerwamo ibikorwa by’ingeri nyinshi harimo uburezi, ubuvuzi, kwita ku bafite amikoro make n’ibindi bigirwamo uruhare n’abaterankunga batandukanye bafatanya na Gasore Serge wagishinze mu myaka 10 ishize

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 15, 2024 December 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Juno Kizigenza yazamuye Imbamutima za benshi nyuma yo kwakira umufana we witwa Joyeuse (Amafoto)

August 24, 2023
Andi makuru

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga ya ASFM igiye kuba ku nshuro ya 10

March 6, 2023
Imikino

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

May 14, 2025
Iyobokamana

Liza Mugisha wakoreraga muzika ye muri Canada yagarutse mu Rwanda

December 6, 2023
Imikino

Peace Cup: Rayon Sports yanyagiye Interforce

January 17, 2024
Imyidagaduro

Keza Terisky yanyomoje amakuru yavuzwe na The Trainer

January 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?