SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe
Andi makuru

Inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: December 15, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, ntibahuriye i Luanda muri Angola nk’uko byari biteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza, 2024 Perezida Paul Kagame ahura na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ku buhuza bwa Perezida João Lourenço.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Luanda muri Angola.

Yari yitabiriye inama ya 7 yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amafoto yasohowe yerekanaga ko intumwa z’u Rwanda n’iza DR.Congo zagiranye ibiganiro. Intumwa za DR.Congo ziyobowe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ibyo biganiro byari biyobowe na Amb. Tete Antonio Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola.

Kuri iki Cyumweru, Perezidansi ya RD Congo yanditse ku rubuga rwa X, ko guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bimaze igihe bidacana uwaka kutakibaye.

Yavuze ko kunanirwa guhura ngo byatewe n’uko u Rwanda rwazanye amananiza mu biganiro.

Ivuga ko mu nama yabaye hagati y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwasabye ko hagomba kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23.

Mu kuzamura iyi ngingo, ngo u Rwanda rwavuze ko bigomba gukorwa mbere y’uko rushyira umukono ku masezerano.

Uruhande rwa RDC rwari ruyobowe na Minisitiri Wagner Kayikwamba rwamaganye icyo cyifuzo, ibyo gushyira umukono ku masezerano busubira irudubi.

Ingingo yo kuganira n’umutwe wa M23 ni imwe mu zishyushya umutwe ubutegetsi bwa Kinshasa dore ko na Perezida Tshisekedi avuga ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda”

Avuga ko “Ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”

Ni mu gihe umutwe wa M23 nawo udahwema kuvuga ko inzira yo kurangiza intambara ari ukuganira n’ubutegetsi kugira ngo ibyatumye begura intwaro bishyirweho akadomo.

M23 kandi igaragaza ko mu gihe idatumirwa mu biganiro bya Luanda, imyanzuro ibifatirwamo itabareba kuko kuganira na Tshisekedi ubegeka k’u Rwanda.

Rwiyemezamirimo Zigirinshuti Jean yashimiwe nka rwiyemezamirimo w’indashyikirwa ukiri muto .
Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame
Udushya twaranze ukwiyamamaza kw’Umukandida wa RPF Inkotanyi I Gahanga (Amafoto )
RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Jack Fortune Casino

May 28, 2024

Top Online Pokies And Casinos Australia Rockets

May 28, 2024

Aussie Play Coupon Codes

May 28, 2024

Uptown Pokies New Players Code

September 5, 2023

Efortuna Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Best Casinos Bonuses

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?