Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Right Watch kuri uyu wa kane watangaje ko Ingabo z’Igihugu cya Mali zifatanyije n’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner bo mu burusiya barashinjwa guhohotera abaturage muri icyo gihugu guhera umwka ushize
Izi ngabo za Mali hamwe n’Itsinda rishyigikiwe nabo bacanshuro ba barusiya biravugwa ko bishe nkana byibuze abasivile 32 harimo barindwi baguye mu gitero cy’indege cy’indege zitagira abapilote,banashimuta abanda bane mu gihe byibuze bamaze gutwika amazu 100 mu mijyino mu midugudu yo hirya no hino mu gihugu kuva muri Gicurasi nibo Human Right watch
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu kandi washinje imitwe igendera ku mahame ya kislamuwishe abasivili 47 ,unimura abaturage ibihumbi n’ibihumbi kuva muri kamena ,yo mitwe kandi nayo yatwitse amazu menshi inasahura amatungo y’abaturage
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu kandi washinje imitwe ya jihadiste mu karere ko yishe muri make byibuze abasivili 47 no kwimura abantu ibihumbi kuva muri Kamena. Iyo mitwe yatwitse amazu ibihumbi n’ibisahura amatungo.
Muri raporo ye, Ilaria Allegrozzi, Umushakashatsi mukuru mu gace ka Sahel muri Human Rights Watch, yagize ati: “Ingabo za Mali, umutwe wa Wagner, n’imitwe yitwaje intwaro ya kisilamu byibasiye abasivili n’amstungo yabo, binyuranyije n’amategeko y’intambara.”
Mali, kimwe n’abaturanyi bayo Burkina Faso na Niger, imaze imyaka irenga icumi irwanya inyeshyamba ziyobowe n’imitwe ya igendera ku maheme ya Kisilamu bafatanije na Al-Qaeda n’umutwe wa Leta ya Kisilamu.
Nyuma y’uko ibihugu bitatu byo muri ako gace bitangye kuyoborerwa n’abasirikare mu myaka yashize bahise bacana umubano n’igihugu cy’Ubufaransa banirukana ingabo zabwobatangira gukora n’umutwe w’abacanshuro ba barusiya bo mw’itsinda rya Wagner kugira ngo ribafashe
Uyu mutwe wa wagner wageze muri Mali mu mpera za 2021 ,nyuma yahoo ubutegetsi mu gace ka Sahel zirukanye ingabo z’abafaransa ndetse n’Ingabo Mpuzamahanaga zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu rwego rwo kurwanya iyo mitwe ibogamiye ku matwara ya Kislam
Wagner yari muri Mali kuva mu mpera za 2021 nyuma y’ubutegetsi bwa gisirikare, asimbuye ingabo z’Abafaransa n’ingabo mpuzamahanga zishinzwe kubungabunga amahoro kugira ngo zifashe kurwanya abarwanyi.
Kuva icyo gihe abo bacanshuro rishinjwa gufasha ingabo za Mali kugaba ibitero zikoresheje indege zitagira abapilote za Drone byahitanye abasivile benshi
Mu ukuboza umwaka ushize ,Umuryango w’abibumbye nibwo wasoje ubutumwa bw’imyaka icumi bwo kubungabunga amahoro muri Mali wari uzwi nka MINUSMA ,bisabwe na guverinoma y’icyo gihugu yavugaga ko izo ngabo zidahagije kugira zihoshe iyo ntambara
Bwana Allegrozzi yavuze kandi ko “Kuva MINUSMA yava muri Mali umwaka ushize,muri iyi minsi bigoye cyane kubona amakuru ahagije ku ihohoterwa rikorerwa abasivile, bakaba bahangayikishije cyanne nuko ibintu bimeze nabi cyane kuruta uko byari mbere.