SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala
Imyidagaduro

Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/10 at 4:03 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu rukerera rwo kuri  uyu wa mbere  tariki ya 10 Ukuboza 2024 Nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yahagurutse  ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali yerekeje mu mujyi wa Kampala  muri Uganda aho yitabiriye  igitaramo  kizabera muri ‘Nomad bar and grill’akabyinro gakunze gushokerwamo n’abanyarwanda  baba muri uwo mujyi .

akigera   ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya ‘Entebbe’, Butera Knowless yakiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala bari barangajwe imbere n’Umuvandimwe na Anita Pendo na Kabano Franco uzwi nka Japan usigaye utegura ibitaramo muri icyo gihugu

Butera Knowless agiye gutaramira muri ‘Nomad bar and grill’ nyuma ya  Producer Element wahataramiye mu Cyumweru gishize, ku wa 24 Ugushyingo 2024.

Knowless agiye gutaramira i Kampala, nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, cyabereye muri Leta ya Colorado.

Butera Knowless uri mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda ndetse akaza no mu myanya y’imbere mu bamaze igihe bitwara neza mu muziki, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’.ariko anazwi mu zindi ndirimbo nyinshi yakoze ndetse harimo nizo yakoranye na bamwe mu abahanzi baho muri  Uganda .

Byitezwe ko Butera Knowless azataramira abakunzi  be ahitwa muri ‘Nomad bar and grill’ kuri uyu wa gatatu  tariki  11 Ukuboza 2024 nkuko tubikesha abateguye  icyo  gitaramo

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 10, 2024 December 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Papa Francis yavuze ku bibazo biri kubera muri RDC

January 30, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri

February 7, 2024
Imyidagaduro

Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe

May 6, 2025
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’ingabo z’U Rwanda Gen Mubarakh Muganga yatangiye urugendo rw’akazi muri Ethiopian

March 14, 2025
Andi makuru

Papa Fransisco umushumba wa Kiliziya Gatolika yitabye Imana ku myaka 88

April 21, 2025
Imikino

Umunyezamu wa APR FC yasabye imbabazi abafana

February 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?