SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro bari muri RDC yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro bari muri RDC yatawe muri yombi
Andi makuru

Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro bari muri RDC yatawe muri yombi

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/12/09 at 12:15 PM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro b’Abanyaburayi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23, yatawe muri yombi na Polisi ya Romania.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wahawe na Leta ya Congo akazi ko gucunga ikibuga cy’indege cya Goma, gutoza abasirikare ba FARDC kurashisha imbunda ziremereye ndetse no gusana indege z’intambara za FARDC; yemejwe n’abanyamategeko be.

Aba basobanuye ko itabwa muri yombi rye rishingiye ku byaha aregwa birimo kugumura rubanda ndetse no kunanirwa kubahiriza amabwiriza yerekeye gutunga imbunda ndetse n’amasasu abashinzwe kugenza ibyaha basanze mu modoka ye; ndetse n’ubutumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Facebook.

Andi makuru avuga ko itabwa muri yombi rya Horaţiu Potra ryaba rifite aho rihuriye no gushyigikira Călin Georgescu, umunyapolitiki ushyigikiwe n’u Burusiya uhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora Romania.

Georgescu ni we wari wegukanye intsinzi mu cyiciro cya mbere cy’amatora yabaye mu kwezi gushize, gusa birangira Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga muri iki gihugu rutesheje agaciro ibyari byayavuyemo nyuma yo gutahura ko u Burusiya bwayivanzemo bugahindura amajwi hifashishijwe ikoranabuhanga.Urukiko kandi rwahise runasubika by’agateganyo icyiciro cya kabiri.

Abanyamategeko ba Potra icyakora bavuga ko uyu mugabo ntaho ahuriye n’uriya munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Romania.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey December 9, 2024 December 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

May 8, 2025
Andi makuruImyidagaduro

Abahanzi Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy bazataramira abazitabira ibirori bya Kigali Protocal

June 21, 2023
Imikino

Nshimiyimana Eric utoza ikipe ya Bugesera FC ashobora kwirukanwa!

November 6, 2023
Andi makuru

Ibyishimo ni byose ku bamotari nyuma yo kugabanyirizwa amande bacibwaga

April 30, 2025
Imyidagaduro

Teta Diana yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco Urkult ribera muri Suede

February 6, 2023
Imyidagaduro

Miss Uwase Hirwa Honorine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

February 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?