Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana mu gitondo gishyira kuwa gatatu nibwo umuhanzi NiyibikoraSafi uzwi nka Safi Madiba nibwo yageze i Kigali aho yaje mu bitaramo biteguza alubumu ye
Safi wageze I Kigali akubutse muri Canada byinshi mubyo yabajijwe n’abanyamakuru ubwo yari akigera I kigaliyatangaje ko mu bimuzanye mu Rwanda harimo kureba Umuryango we ndetse n’Inshuti ze .
Ubwo uyu musore yari akigera I Kigali mu bibazo yabajijwe harimo icyo kuba nyuma yo gutana na Niyonizera Judith ubu washatse undi mugabo yaba afite gahunda yo gushaka undi mugore cyangwa umukunzi ntiyavuze byinshi gusa yashimangiye ko muri gahunda zimuzanye no gushaka undi mukunzi w’umunyarwandakazi birimo
Sifa ntiyavuze niba agarutse kuba i Kigali bya burundu cyangwa azasubira muri Canada gusa yashimangiye ko yishimiye kuba yonjyeye kugaruka mu Rwanda rwamubabyaye
Yavuze ko kandi mu bitumye ataha harimo n’ibiganiro na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda Urban Boys.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ariko nyuma bakaza gutandukana.
Uyu muhanzi kuva yakwerekeza muri Canada yari atarataha mu Rwanda n’umunsi wa rimwe.
Kuva yakwerekeza muri Canada, Safi Madiba yakoze indirimbo zakunzwe nka “I love you”, “Sound” na Siwezi aheruka gushyira hanze.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru ku tariki 7 Ukuboza 2024 safi azataramira abakunzi be mu kabyiniro ka Green Lounge Kicukiro aho azaba ari kumwe na DJ Phil Peter, Dj Briane ndetse na Muyango uzaba uyoboye iki gitaramo.