Urukiko rwo muri Vietnam rwemeje igihano cy’urupfu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2024, ku munyemari Truong My Lan mu rubanza rw’ubuhemu rwari rukomeye aho yashinjwaga kwiba miliyari nyinshi z’amadolari. Gusa urukiko rwavuze ko ubuzima bwe bushobora gukira aramutse yishyuye abahombejwe ¾ by’umutungo yanyereje.
Truong My Lan, w’imyaka 68, w’umushoramari mu bikorwa by’ubutaka, yahamijwe icyaha cyo kwambura amafaranga Saigon Commercial Bank (SCB) – banki abashinjacyaha bavuze ko yayigenzuraga – maze ahanishwa urupfu kubera ubuhemu bwarengaga miliyari $27 z’amadolari.
Nyuma yo kujuririra iki cyemezo mu rubanza rwatwaye ukwezi, urukiko rwo muri Ho Chi Minh City rwemeje ko nta mpamvu n’imwe yo kugabanya igihano cy’urupfu kuri Lan. Ariko, urukiko rwongeyeho ko yagarura ¾ by’umutungo yanyereje, igihano cye gishobora kugabanywa kikaba gufungwa burundu aho kuba urupfu.
Ibi byateye imyigaragambyo idasanzwe mu gihugu cy’ubutegetsi bwa gikomunisti, aho abashoramari bari barashoye amafaranga yabo muri SCB babuze amafaranga yabo yose.
Lan, washinze itsinda ry’iterambere ry’imitungo ryitwa Van Thinh Phat, yabwiye urukiko ko “inzira yihuse” yo kwishyura abahombejwe ari ugukoresha umutungo wa SCB no kugurisha indi mitungo. Yongeyeho ati: “Birambabaza cyane kubona umutungo w’igihugu utakara gutya,” ndetse avuga ko yisonzeye cyane kuba yarahamwe n’icyaha nk’iki ntacyo bimubwiye.
Nubwo ku nyandiko Lan yari atunze 5% by’imigabane ya SCB, urukiko rwavuze ko mu by’ukuri yayigenzuraga 90% binyuze ku nshuti, abo mu muryango we, n’abakozi be. Banki y’igihugu ya Vietnam yatangaje muri Mata ko yashoye amafaranga muri SCB kugira ngo iyihagarike mu guhirima, ariko ntivuga ingano y’ayo mafaranga.
Lan n’itsinda rye bafite umutungo ukomeye urimo amaguriro manini, ibyambu, n’inzu nziza zihenze mu mujyi w’ubucuruzi wa Ho Chi Minh City.
Mu rubanza rwe rwa mbere muri Mata, Lan yahamijwe icyaha cyo kunyereza miliyari $12.5, ariko abashinjacyaha bavuga ko igihombo cyose cyari miliyari $27 – bingana na 6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu cya Vietnam mu 2023.
Lan hamwe n’abandi benshi, barimo abayobozi bakuru b’ibigo bya leta, batawe muri yombi mu bikorwa bya guverinoma byo kurwanya ruswa byiswe “ubucocero bukaze”. Ibi bikorwa byahuje abayobozi benshi hamwe n’abashoramari bakomeye mu gihugu.
Mu kwezi gushize, Lan yahamwe n’icyaha cyo gusukura amafaranga yabonye mu buryo butemewe n’amategeko (money laundering) mu rundi rubanza, ahanishwa gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubucuruzi bwa Lan bwateje igihombo kinini ku baturage, ndetse bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.