SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Sergeant Minani Gervais ushinjwa kwica abantu 5 yatangiye kuburanishwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Sergeant Minani Gervais ushinjwa kwica abantu 5 yatangiye kuburanishwa
Andi makuru

Sergeant Minani Gervais ushinjwa kwica abantu 5 yatangiye kuburanishwa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/04 at 8:33 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza, rwatangiye kuburanishiriza mu ruhame urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais wo mu ngabo z’u Rwanda ukekwaho kwica arashe abantu batanu.

Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare yabwiye Urukiko ko Sergent Minani aregwa icyaha cy’ubwicanyi ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru no guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.

Ni ibyaha uyu musirikare akekwaho gukorera i Rushyarara ho mu murenge wa Karambi, ari na ho uregwa yatangiye kuburanishirizwa.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi barimo n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera.

Ku wa 13 Ugushyingo ni bwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwemeje bwataye muri yombi uyu musirikare.

RDF mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”

“RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”

RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’abiciwe ababo bari mu bihe by’agahinda.

Mu ma saa saba z’ijoro zo kuri uwo munsi ni bwo uriya musirikare yarashe bariya bantu.

Byari nyuma yo gushwana na nyiri akabari yarimo anyweramo.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul December 4, 2024 December 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Jammy the master nyuma y’imyaka ibiri yifuje gutangirana umwaka mushya n‘abakunzi be mu ndirimbo yise agacupa

December 28, 2024
Iyobokamana

Abarasita basabye Apôtre Gitwaza kubasaba imbabazi kubera ibyo yabavuzeho

December 17, 2024
Utuntu n'utundi

Perezida Kagame ari mu Bufaransa mu nama yiga ku gukora inkingo

June 20, 2024
Imyidagaduro

Papa Cyangwe yateguye ibitaramo yise Live&die’ I Rubavu na Musanze

August 22, 2023
Andi makuru

M23 Ikomeje kwigarurira imigi itandukanye muri Kivu y’amajyepfo

January 20, 2025
Andi makuruImyidagaduro

Alyn Sano yishimiwe nabitabiriye iserukiramuco rya Vic Falls Carnival’ryabereye muri Zambia

May 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?