Umuhanzi Safi Madiba usanzwe uba muri Canada agiye kugaruka mu Rwanda anakore agitaramo cyo kumwakira mu rwa mubyaye.
Ni igitaramo kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024 kibere muri kamwe mu tubyiniro dukunzwe cyane hano muri Kigali ka Green Lounge, aho azaba ari kumwe na DJ Phil Peter, Dj Briane ndetse na Muyango uzaba uyoboye iki gitaramo.
Safi Madiba agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko amaze igihe akora ibitaramo byazengurutse imwe mu mijyi itandukanye mu Burayi na Amerika.
Mu minsi yashize yari yataramiye i Lyon mu Bufaransa, mu gihe mbere yaho yari yabanje gutaramira muri Amerika muri Washington, aho ari kumvisha abakunzi be album yise ‘Back To Life”.
Safi agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine aruvuyemo akiyemeza kujya gutura muri Canada, ndetse aheruka no guhabwa ubwenegihugu, mu gihe ari naho azajya akorera ibikorwa bye bya muzika.