SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Elton John yahishuye ko arembejwe n’Indwara yo kutabona
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Elton John yahishuye ko arembejwe n’Indwara yo kutabona
Imyidagaduro

Elton John yahishuye ko arembejwe n’Indwara yo kutabona

Gossip Kigali
Last updated: 2024/12/02 at 3:18 PM
Gossip Kigali
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzi w’Umwongereza w’ikirangirire ku Isi mu njyana ya Rock, Sir Elton Hercules John wamamaye mu muziki nka Elton John, yatangaje ko amaze igihe kinini afashwe n’uburwayi bwo kutabona.

Uyu muhanzi w’imyaka 77 yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza, mu gikorwa cyo gufasha cyabereye mu Mujyi wa Londres, mu Bwongereza hanacurangwa umuziki wo mu bwoko bwa ‘Théâtre’ wiswe “The Devil Wears Prada: The Musical”, yanagize uruhare mu kwandikwa kwawo.

Ati “Nk’uko mushobora kuba mubizi, nagize ibibazo ndetse ubu ntabwo mbona. Ntabwo nigeze mbona abantu banyuze hano ku rubyiniro baririmba, ariko nishimiye kubyumva.”

Nyuma mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa TikTok, yashimiye umugabo we David Furnish, wamubaye hafi mu bihe bitoroshye arimo.

Muri Nzeri nibwo bwa mbere Elton John yatangaje ko yagize ikibazo cyo kutabona kw’ijisho rimwe ndetse yagaragazaga ko arimo koroherwa.

Mu cyumweru cyashize nabwo aheruka kubwira “Good Morning America”, ko ijisho rye ry’iburyo muri Nyakanga uyu mwaka ryahumye burundu biturutse kibazo yagiriye mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Elton John ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, yamamaye mu ndirimbo zirimo nka Sacrifice, Nikita n’izindi nyinshi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali December 2, 2024 December 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Alliah Cool mubazahabwa ibihembo mu nama ya “100 Most Notable Peace Icons Africa”.

July 19, 2024
Imikino

Mapinduzi Cup: Umutoza wa APR FC akomeje kwiriza nk’agahinja !

January 3, 2024
Imikino

Live : Tour du Rwanda 2023:Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project Bardiani yegukanye Etape ya Huye-Musanze. ( Amafoto)

February 21, 2023
Imyidagaduro

Platini n’abahanzi bazamufasha mu gitaramo yise Baba Experience bamaze impungenge abazakitabira

March 30, 2024
Andi makuru

Major Gashirahamwe w’umurundi waguye mu mirwano ya M23 yashyinguwe

November 17, 2023
Imikino

Manishimwe Djabel yasinyiye ikipe ya Naft Al-Wasat yo muri Iraq.

August 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?