SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bands 3 za mbere zakomeje mu irushanwa rya Battle of Bands (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bands 3 za mbere zakomeje mu irushanwa rya Battle of Bands (Amafoto)
Imyidagaduro

Bands 3 za mbere zakomeje mu irushanwa rya Battle of Bands (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/01 at 4:22 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024 muri Marriott Hotel hatangiye irushanwa ryiswe Battle of Bands  ryateguwe na Rg Consult ku bufatanye na Marroitt hotel ryahuriyemo ‘Bands’ eshanu zitandukanye mu Rwanda, zanditse izina mu gucuranga ahantu hatandukanye.

Ku ikubitiro Bands’ eshatu zirimo Artistars Band ya Ras Kayaga wamenyekanye muri Holly Jah Doves, zakomeje mu irushanwa rya ‘Battle of Bands’.

Muri iri rushanwa hahatanyemo ‘Bands’ icumi ariko hagombaga guhatanamo eshanu zo mu cyiciro cya mbere. Muri izi uko ari eshanu habonetse enye kuko indi yitwa The Unique Band itari mu Rwanda.

‘Bands’ zahatanye zirimo Ishema Band, Jaclight Band, Artistars Band ndetse na Groove Galaxy. Ku rubyiniro habanjeho Ishema Band, iyi band yashimije abari bitabiriye mu bihangano yaririmbye bitandukanye.

Yakurikiwe na Artistars Band yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Happy’ ya Pharrell Williams, ‘Kamananga ka Sebajura’ yakomowe ku Nanga ya Sebatunzi n’izindi.

Iyi ‘Band’ yakurikiwe na Jaclight Band. Iyi nayo yaririmbye ibihangano bitandukanye byakunzwe mu Rwanda birimo ‘Wale Watu’ ya Khadja Nin wo mu Burundi, ‘Mama Ndare’ ya Massamba Intore n’izindi.

Groove Galaxy niyo yasoje iri rushanwa. Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Lift Me Up’ ya Rihanna, ‘Avant Toi’ ya Vitaa na Slimane, ‘Inshwi (Kale Sembere Eno)’ ya Jamal Wasswa na Bruce Melodie n’izindi.

Nyuma yo kuririmba kw’izi ‘bands’ abari bagize akanama nkemurampaka barimo Mani Martin, Eric Kirenga washinze Afo Groov itegura ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro ndetse n’umuhanzikazi Darya Kish ukomoka muri Kenya usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM; bagiye kwiherera bareba abahize abandi.

Nyuma batangaje ko Artistars Band ya Ras Kayaga yabaye iya mbere, iya kabiri iba Groove Galaxy mu gihe iya gatatu yabaye Jacklight Band. Ishema Band yo ntabwo yabashije gukomeza.

Biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 hazahura izindi ‘band’ eshanu zirimo BIK Boys, Umuriri Band, The Conquerors Band, PACO XL Band ndetse na Afrojazz.

Kwinjira muri aya marushanwa abanziriza ay’ishiraniro, Kigali Marriott Hotel yabigize ubuntu ku bazitabira bashaka kureba umuziki uryoheye amatwi. Ibi bitaramo bibera ku Iriba Bar & Terrace.

Icyo gihe nabwo hazatoranywa ‘bands’ eshatu. Ku wa 14 Ukuboza 2024,izi zizahura n’izatsinze kuri uyu wa Gatandatu hatoranyweho enye zizahura hatangwa igihembo nyamukuru.

Ku wa 21 Ukuboza hazamenyekana ‘Bands’ eshatu zahize izindi. Aha ho abazitabira bazasabwa kwishyura amafaranga azatangazwa mu minsi iri imbere, aho bazajya bagura amatike bifashishije urubuga rwa rgconsultinc.com

Iya mbere izahembwa kugirana amasezerano yo gukorana na Kigali Marriott Hotel mu gihe cy’umwaka, ashobora kuzaba afite agaciro k’arenga miliyoni 10 Frw. Iya kabiri izahembwa miliyoni 2 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ‘Icyemezo cy’Ishimwe’ ndetse n’igikombe kigaragaza ko yitabiriye.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 1, 2024 December 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Sengabo Jodas yatangaje byinshi kuri Alubumu ye yise Bene u Rwanda

January 24, 2023
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze aho bakirira abashyitsi mu kibuga cy’indege cya Entebbe.

April 17, 2025
Imyidagaduro

Ikinyamakuru The Mirror cyemeye amakosa cyakoreye Prince Harry

May 11, 2023
Imyidagaduro

Platini yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo bazitabira igitaramo cye

February 27, 2024
Imyidagaduro

Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 18, 2023
Imyidagaduro

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?