Muri Kigali Universe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024 habereye igitaramo cyiswe Sol Fest . cyari cyatumiwemo abahanzi b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye barimo Mike Kayihura, Ariel Wayz ndetse na Drama T wo mu Burundi.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abagize itsinda rya Sauti Sol ariko ritari ririmo Bien Aime wari mu kindi gitaramo ariko ryakumbuje abanyarwanda zimwe mu ndirimbo zabo
Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro saa tanu z’ijoro, aririmba Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “You Should Know”, “Shayo”, “Demo” n’izindi
Hakurikiyeho Mike Kayihura waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Anytime”, “Jaribu”, “Sabrina” n’izindi. Uyu muhanzi yishimiwe na benshi muri iki gitaram.
Sauti Sol yari itegerejwe na benshi niyo yakurikiyeho. Iri tsinda ryaririmbye ridafite Bien-Aimé Baraza uri mu baririmbyi b’imena baryo.
Gusa ubwo bageraga ku kibuga cy’indege baje muri iki gitaramo Savara Mudigi yari yavuze ko Bien-Aimé Baraza atazaboneka muri iki gitaramo bagiye gukorera i Kigali bitewe n’uko hari ikindi gitaramo yari afite muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.
N’ubwo uyu mugabo atari ari kumwe na bagenzi be, iri tsinda rya batatu ryashimishije benshi binyuze mu ndirimbo baririmbye zirimo “Melanin” , “Suzana” n’izindi.
Iri tsinda risoje kuririmba Drama T wo mu Burundi yatunguranye aza ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zirimo “For your love” afitanye na Juno na “Kosho” iri mu zikunzwe i Kigali.
‘Sol Fest Kigali Pre Party’, yabanjirije ikindi gitaramo cyiswe Sol Fest giteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya ku wa 19-21 Ukuboza 2024.
Byitezwe ko ku wa 19 Ukuboza 2024 hazaba igitaramo cya Sol Fest cya VIP ndetse n’icyo ku wa 21 Ukuboza 2024 kigenewe abakunzi b’umuziki muri rusange.
Ni ibitaramo biteganyijwe kwitabirwa n’abahanzi barimo Khaligraph Jones na Nyashinski,Iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd cyacuranzemo DJ Sonia na DJ June.