Umugoroba wiswe uwiseka rusange muri gitaramo cya Gen Z Comedy umaze kwigarurira imitima ya Benshi ariko uwo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024 wari amateka aho abakunzi b’Urwenya batashye batabishaka nyuma yo gusetswa n’umunyarwenga w’umurundi Kigingi ukunzwe nabatari bake mu Rwanda .
ki gitaramo cyari cyanatumiwemo Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda Mutesi Scovie wagombaga kuganiriza urubyiruko rwagikoraniyemo ndetse n’Umuhanzi Niyo Bosco cyatangiye ahagana kw’isaha ya saa Moya aho Ihema ryari ryakubise ryuzuye kubera benshi bari bafite amatsiko yo kwirebera abo banyarwenya bakunzwe cyane mu karere .
Uko abanyarwenya bagendaga basimburana niko ibintu byagenda bihindura isura kugeza ubwo abakunzi b’Urwenya bamwe babuze aho bicara bakareba bahagaze kugeza bisoje .
Umunyarwenya kigingi umaze kwigarura imitima y’abanyarwanda kabone ko Atari ubwa mbere ataramiye muri Gen Z comedy yishimiwe cyane abantu bamuha amashyi karahava kubera urwenya yateraga yibutsa abaraho bose bimwe mu bijyanye n’Imbyino za kera n’uko abubu basigaye bazibyina bitandukanye n’abakera uyu mugabo wasoje iki gitarampo yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri .
Ubwo ibirori byari bigeze hagati Merci utegura Gen Z yahamagaye Umunyamakurukazi Mutesi Scovia wari watumiwe mu gice bise Meet Me Tonight yageze kur urbyiniro maze asangiza abaraho amateka ye mu rugedo rwe mu itangazamakuru maze ababwira byinshi cyane kugeza ubu
Yagize ati ” urugendo rwanjye mu itangazamakuru nk’umugore ntibyari byoroshye gusa iyo ufite intego nk’umukobwa cyangwa Umugore ibyo wifuza kugera ku nzozi ze ” ati nubwo biba bitoroshye kugira ngo ugere kure kuko biba bisaba kwihangana cyane kubera inshingano Umugore aba afite iyo ubishaka byose urabyihanganira .
Mu gusoza Mutesi Scovia yasabye abari’n’abategarugori baraho kumenya indangagaciro zabo kandi bagakunda akazi kuko biri mu bizatuma bagera ku ntego bifuza
Fally Merci nyuma y’igitaramo yatangaje ko ari ibintu bishimishije uburyo abantu bakomeje kugaragaza urukundo bakunda ibitaramo byo gusetsa bya ‘Gen-Z Comedy’ ahamya ko ibi aribyo bibatera imbaraga zo gukora cyane.
Ati “Biba ari ibintu bishimishije, buri wese ntekereza ko yakwishimira gutegura igitaramo nk’iki ngiki kikitabirwa kuri uru rwego. Ibi nibyo bidutera imbaraga zo gukora cyane ngo tutazabatenguha.”
Ku rundi ruhande Fally Merci yavuze ko mu by’ukuri ubwitabire bw’iki gitaramo bwamushimishije, asaba abantu kujya bagura amatike kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo ku muryango ndetse anabasaba kujya bahagerera igihe kuko uwatinze hari igihe ahura n’ikibazo cyo kubura aho yicara.
Abandi banyarwenya bari batumiwe muri icyo gitaramo barimo Muhinde .Rumi,Pirate,Dudu,Mc Kandi na Musa ,Salisa na Kadudu aba bose bagaragaje ubuhnaga buri mu rwego rwo hejuru aho buri wese yagiye akoresha uko ashoboye agasetsa abakunzi mu buryo bwe
Ubusanzwe iki gitaramo kibera mu ihema ryakira abantu babarirwa hagati ya 1500-2000 icyakora mu ijoro ryakeye hari hakubise huzuye ku buryo kubona aho umuntu atera agatebe byari ingorane zikomeye.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy biba kabiri mu kwezi, buri wa kane hirengejwe uwo igiherutse kiba cyarabereyeho.