Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems wo muri Nigeriya uri mu bakunzwe cyane kw’isi hose muri iyi minsi yahishuye ko azataramira I Kigali umwka utaha wa 2025
Uyu mukobwa w’igikundiro yahishuye ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo yamamaza igitaramo azakore ku mugabane w’Afurika ahereye muri Afurika y’epfo
Ubwo yatangazaga ibi yahishuye ko afite ibindi bitaramo ateganya gukorera ku mugabane w’Afurika nubwo atatangaje amatariki ariko azabikoreraho ariko yavuze ibihugu birimo n’U Rwanda ndetse na Nigeria,Kenya na Ghana
Ibi Tems abigarutseho nyuma y’igihe bivuzwe ko yagombaga gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2024 icyakora biza kurangira bidakunze kubera urutonde rw’ibitaramo yari afite.
Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in the wild Tems’ yakoreye i Burayi.
Tems w’imyaka 28 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Crazy things’, ’Damages’, ’Try me’, ’Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria kuva mu 2021.