Mu mpera z’icyumweru twasoje nibwo hano mu mugi wa Kigali habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku bigo byahize ibindi mu gutanga serivise nziza bizwi Service Excellence Award bitegurwa na Karisimbi Events aho Tic Tac Restaurant yahize izindi Restaurant muri uyu mwaka .
Igihembo Tic Tac Restaurant & Lounge yegukanye nicyo mu cyiciro cya Fast Food Restaurant Of The Year aho yari ihatanye ni zindi nyinshi zikomeye hano mu mujyi wa Kigali ariko kubera serivise nziza itanga mu mashami yayo uko ari abiri irya Nyarutarama na Kacyiru byatumye ihiga izindi yegukana icyo gihembo .
Mu kiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Tic Tac Restaurant &Lounge Bwana Frederic Ndikubwimana yatangarije Ahupa Radio ko ari byishimo byinshi kuribo kuko uyu mwaka kugira ngo babashe kwegukana iki gihembo babikesha abakozi b’inzobere ku bijyanye n’Igikoni ndetse no kwakira abantu neza aho , batanga serivise zitandukanye zijyanye n ‘amafunguro ateguye neza kubashaka kuyafatira aho bakorera cyangwa kuyabasangisha aho bari (Home Delivery) ndetse n’Izindi zo gutegura ibirori bitandukanye bitegurwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byikorera.
Ubusanzwe Tic Tac Restaurant & Lounge ikorera I Nyarutarama aho uzasanga serivise zose zijyanye n’igikoni ndetse na Super market wasangamo ibintu byose wifuza ‘ikaba Ifite n’irindi shami riherutse gufungura ku mugaragaro mu mezi make ashize ku Kacyiru Iruhande rw’Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda .