Umukinnyi wa Filime ukunzwe nabatari bakeya Inkindi Aisha yongeye kugarukwaho cyane n’abakoresha urubuga rwa X nyuma yo kuvuga ko Afande Ian Kagame amuhora mu ntekerezo .
Uyu Aisha Inkindi abantu benshi bamwibuka igihe yajya ku mbuga nkoranyambaga akandika ngo Abagabo batari mu mutwew’ingabo z’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ribarizwa mu mutwe urinda Perezida wa Repubulika Republican Guard bose ari amagweja ndetse n’Ibimonyo ibintu bitamuguye neza mumezi ashize kugeza ubwo yafashe umwanya akajya ku mbuga nkoranyambaga ze agasaba imbabazi nubwo benshi bakomeje kumufata nk’ufite ikibazo .
Kuri iyi nshuro uyu mukobwa yongeye ararikoroza ubwo yajyaga ku rubuga rwe rwa X akandika ati ” Ubu n’iki nsabwa kugira ngo ntsindire umutima w’uyu musore ko ampora mu ntekerezo koko?
Uyu mukobwa ukunda gukora ibintu ku mbuga nkoranyambaga akimara gushyira ubwo butumwa ahagana kw’isaha ya saa moya n’igice ,abatari bake bongeye kumwubwira ko yashaka muganga wo mu mutwe abanda bamubwira amagambo amubwira ko ibyo yifuza byose bitashoboka kuko Atari mu rwego rumwe na Afande Ian .
Reba bimwe mu bitekerezo Inkindi yasubijwe n’abamukurikira