Umuramyi Twagirumukiza Emmanuel uzwi nka Emmy uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yongeye gukora mu nganzo ashyira indi ndirimbo y’amashimwe hanze yise Ku Birenge bya Yesu .
Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo nka Nihe tuzaba ,Twarugururiwe ,Ubwami Bwiza na Nisanzeyo na arakibirinduye yari aherutse gushyira hanze .
Mu kiganiro kigufi yagiranye na AHUPA RADIO umuramyi Emmy yadutangarije ko muri iyi minsi nta mwanya wo kuruhuka afite ko yifuza gusangiza abantu ijambo ry’Imana abinyujije mu ndirimbo nyinshi amaze gukora nubwo zimwe zitarajya hanze .
Ku bijyanye n’Indirimbo nye nshya yise Ku Birenge bya Yesu yatubwiye ko ari indirimbo y’amashimwe kuri Yesu yakoze ashaka kuvuga ko uwemeye Yesu Kristo akira ibibazo byinshi byugarije isi .
Yakomeje avuga ko nawe ubwo yakiraga agakiza amarira yari afite atariyo afite ubu kuko anezerewe cyane muri Yesu .
Uyu muramyi mu gusoza yongeye gusab abakunzi b’indirimbo ze gukomeza kumuba hafi haba mu bushobozi no mu bitekerezo kuko bimutera ingufu zo gukora cyane
Kanda hano urebe Indirimbo Ku Birenge bya Yesu