SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Zelensky yahishuye ko nta matora azaba igihugu cyiri mu ntambara
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Zelensky yahishuye ko nta matora azaba igihugu cyiri mu ntambara
Andi makuru

Perezida Zelensky yahishuye ko nta matora azaba igihugu cyiri mu ntambara

Ahupa Radio
Last updated: 2024/11/20 at 8:08 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye kigomba kubanza kubona amahoro, mbere y’uko haba amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ibi Perezida Zelensky yabitangaje nyuma y’uko akomeje gushinjwa kuyobora igihugu binyuranyije n’amategeko kuko manda ye yarangiye muri Werurwe 2024, ariko aza gusubika amatora kuko igihugu cye kiri mu ntambara.

Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, Zelensky yavuze ko Ukraine idashobora gukora amatora iri mu ntambara.

Ati “Twese turabizi ko Itegeko Nshinga rya Ukraine n’amategeko yayo bitemera gukora amatora mu ntambara, kandi ku Isi nta muntu wigeze asaba ibi Ukraine, ariko wenda hari abantu bashobora kuba banyotewe n’amatora muri Ukraine, ku buryo bashaka kuryana aho kurwanira igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko “mbere na mbere Ukraine ikeneye amahoro kugira ngo Abanya-Ukraine bakore amatora anyuze mu mucyo. Tugomba gushyira imbere inyungu duhuriyeho, aho kuhashyira ibyifuzo by’abantu ku giti cyabo.” Perezida Volodymyr Zelensky yatorewe kuyobora Ukraine muri Gicurasi 2019.

 

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we biyemeza gufungura ambasade ya Algerie mu Rwanda

Perezida Kagame yunamiye Maqam Echahid waharaniye ubwigenge bwa Algerie

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Ahupa Radio November 20, 2024 November 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC yahagaritse ingedo za Rwandair mu kirere cyayo

February 12, 2025
Imikino

Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya

October 30, 2024
Andi makuru

Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building

May 24, 2024
Andi makuru

M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu bice bya Walikale

October 29, 2024
Ubuzima

Ubuyobozi bwa Dr Alfred Paul Jahn Foundation bwashyikirije imiryango170 inkunga y’ibiryo n’ibikoresho by’isuku (Amafoto)

October 3, 2024
Utuntu n'utundi

Gen Li Shangfu yirukanywe ku kazi ka Minisitiri w’Ingabo mu Bushinwa

October 25, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?