Umunyapolitike umaze kumenyekana mu gihugu cya Uganda Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Kampala
Uyu mugabo agejejwe mu rukiko nyuma yaho Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko umugabo we yashimutiwe i Nairobi tariki ya 16 Ugushyingo, kandi yemeza ko yavanyweyo afungirwa muri kasho ya gisirikare i Kampala.
Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, yashinjwaga gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko nyuma yo kwitaba urukiko rwa gisirikare nyuma y’iminsi mike aburiwe irengero ubwo yatangizaga igitabo muri Kenya.
Uyu wahoze ari perezida w’ishyaka riharanira demokarasi (FDC) yashinjwaga kandi “gusaba inkunga igisirikare i Geneve, mu Bugereki na Nairobi kugira ngo abangamire umutekano w’ingabo z’igihugu
Yashinjwaga hamwe n’umunyamuryango wa FDC Hajj Lutale Kamulegeya. Aba bombi bahakanye ibyo baregwa byose, abacamanza bakaba abafashe icyemzo cyo kuba afunzwe muri Gereza ya Luzira kugeza ku tariki ya 02 Ukuboza 2024 ubwo azongera kugaragara mu rukiko.
Besigye wagaragaye bwa mbere mu rukiko adafite abanyamategeko, yanze ko leta ihagararirwa mu mategeko kandi avuga ko atari umwe mu ngabo za Uganda kuburanishirizwa mu rukiko rw’abasivili.