Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro yamaganiye kure umwanzuro Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gufata, wo kwemererwa Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje intwaro yahawe.
Ibi Maduro yabigarutseho ubwo yasozaga inama izwi nka ‘National Congress of Bolivarian Historic Bloc, yigaga ku hazaza ha Venezuela.
Maduro yavuze ko “Ihuriro ry’ikibi rigizwe na Guverinoma ya Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza, yamaze kwemererwa Umu-Nazi w’umunyabyaha (Vladimir Zelensky) gukoresha misile zirasa kure mu kurasa umuvandimwe wacu, u Burusiya.”
Yakomeje avuga ko ibihe Abanyamerika n’Abanyaburayi barimo ari iby’ubusazi.
Ati “Turi mu bihe bikomeye. Politike ya gashakabuhake ya Amerika ya Ruguru igeze mu cyiciro cy’ubusazi no kwihorera.”
Ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 nibwo bwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze uruhushya kuri Ukraine rwo gukoresha intwaro yahawe zirasa kure mu ntambara icyo gihugu kimaze imyaka itatu gihanganyemo n’u Burusiya.
Izi ntwaro zizwi nka ATACMS Amerika yari yarazihaye Ukraine nabwo bigoranye cyane, ariko Ukraine ibuzwa kuzikoresha irasa mu Burusiya. Ubusanzwe Ukraine yari isanzwe yemerewe kuzikoresha gusa imbere ku butaka bwa Ukraine.