SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwa 4G (VoLTE).
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwa 4G (VoLTE).
Andi makuru

Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwa 4G (VoLTE).

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/19 at 11:46 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ikigo cy’itumanako cya Airtel Rwanda  bufatanye na Minisiteri ya ICT na Inovasiyo,  batangije murandasi ya 4G ikora aho uyifite yaba ari hose mu Rwanda. Izakora mu Rwanda hose ku kigero cya 95% kandi mu myaka ibiri izaba iri ku 100%.

Imikorere yayo yatangarijwe mu kiganiro iki kigo cy’ubucuruzi bwa serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga cyagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Ugushyingo, 2024.

Emmanuel Hammez uyobora iki kigo yavuze ko basanze gukwirakwiza ubu bwoko bwa murandasi hirya no hino mu Rwanda bizafasha mu iterambere ubuyobozi bw’iki gihugu bwiyemeje kugeza ku baturage.

Yagize ati: “ Uyu ni umwanya mwiza Airtel Rwanda ibonye wo kubwira abafatabuguzi bayo ko itangije murandasi ikora mu gihugu hose kandi ikaba yafasha abayikoresha guhamagarana mu buryo

Uko ni uguhamagarana gukoresha murandasi ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp n’izindi.

Bizakora binyuze mu buryo bise Voice Over 4G (VoLTE).

Ku byerekeye imikorere ya murandasi,  Hammez avuga ko iri koranabuhanga rizakorera mu gihugu hose ku kigero cya 95%, akemeza ko buri Munyarwanda ukoresha umurongo wa Airtel Rwanda azungukirwa no kuyikoresha.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda Yves yashimiye Airtel Rwanda ko ikomeje gufasha Leta mu ntego zayo zo guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

Avuga ko kuba yatangije iriya murandasi bizazamura umubare w’abakoresha murandasi mu Rwanda kandi ikazaba idahenze cyane.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwishimiye kandi umwaka ushize butangije uburyo bwo korohereza abaturage gutunga telefoni z’ikoranabuhanga( smartphones) ku giciro gito.

Izo telefoni zigura Frw 20,000 zitangiye guhabwa abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu mwaka wa 2023, kuzitanga bitangirira mu Karere ka Rubavu, hari mu mpera z’uyu mwaka.

Zatanzwe muri gahunda Airtel Rwanda yafatanyije na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yiswe Connect Rwanda.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul November 19, 2024 November 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Tanasha Donna ategerejwe I Kigali

May 30, 2024
Ubukungu

Mu Rwanda hatashywe uruganda rwa mbere rutunganya ifumbire mvaruganda

December 20, 2023
Imyidagaduro

DJ Dizzo yasezeweho bwa nyuma

December 26, 2024
Imyidagaduro

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

May 19, 2025
Andi makuru

Trump yinjiye mu bucuruzi bwa Bibiliya

March 29, 2024
Andi makuru

idini ya Islam mu Rwanda yashimiwe uruhare igira mu kwubaka ubumwe mu banyarwanda

May 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?