SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Tanzanite yishimiye ibyiza u Rwanda rugezeho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dj Tanzanite yishimiye ibyiza u Rwanda rugezeho
Andi makuru

Dj Tanzanite yishimiye ibyiza u Rwanda rugezeho

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/18 at 1:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umwe mu bakobwa bavanga imiziki Happiness uzwi nka Dj Tanzanite muri Tanzania avuga ko yanyuzwe cyane no kuza mu Rwanda mu nama yari igamije kwiga ku iterambere ry’umuziki w’Afurika.

Uyu mukobwa avuga ko ari we mukobwa wenyine uvanga imiziki igezweho yo muri Tanzania izwi nka Singeli, ibyo avuga ko byatumye bamwita umukobwa udashobotse wananiranye .

Nubwo muri Tanzania afatwa nk’ikinani, si ko we abibona kuko avuga ko kuba yaruriye indege agasura Igihugu cyiza nk’u Rwanda byamwongereye imbaraga.

Mu kiganiro ni itangazamakuru  ubwo inana ya Access yari  irangiye  Dj Tanzanite yavuze ko bishobora kubera isomo ab’iwabo, bakumva ko kuvanga umuziki wa Singeli ari akazi kandi kateza imbere ugakora.

Yagize ati: “Nishimiye cyane gusura u Rwanda, nahoraga numva bivugwa ko ari heza, none nabyiboneye hari abantu beza kandi nahahuriye n’abantu benshi b’ingenzi, byamfashije kurushaho gukunda akazi kanjye ko kuvanga imiziki.  Mu Rwanda nasanze abakobwa n’abahungu bose bahabwa uburenganzira bwo gukora buri kimwe bakunze.”

Dj Tanzanite, avuga ko mu muri sosiyete y’iwabo ahura n’imbogamizi nyinshi cyane, kuko ari we mukobwa wenyine uvanga imiziki iri mu njyana ya singeli.

Ati: “Nk’umukobwa umwe gusa uvanga imiziki ya singeli, mpura n’imbogamizi nyinshi, zirimo kuba abantu bavuga ko umuziki wa Singeli ari umuziki w’abataye umuco (Mziki wa Kihuni) ariko ndatekereza ko ubwo natangiye kuva mu gihugu nkajya mu kindi, bizatuma sosiyete yumva ko ari akazi nk’akandi, bikazanatuma n’abandi bakobwa batinyuka kukajyamo.”

Dj Tanzanite yumva nta cyamuca intege, kuko akazi ke agakunda kandi yizera ko urukundo agakunda n’umuhate agakorana ari byo bimugejeje aho ageze uyu munsi.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Nsanzabera Jean Paul November 18, 2024 November 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Bertrand Bisimwa ayoboye intumwa za AFC/M23 zagiye muri Qatar

March 28, 2025
Imyidagaduro

Danny Vumbi yakoreye i Musanze igitaramo cyo kumvisha abakunzi be alubumu ye yise 365

February 12, 2023
Utuntu n'utundi

Alexei Navalny utavugaga rumwe na leta y’uburusiya yaguye muri Gereza

February 16, 2024
Imyidagaduro

Taylor Swift yashenguwe n’urupfu rw’umufana asubika igitaramo

November 20, 2023
Kwamamaza

Kaizen Hotel yatashye ku mugaragaro ibikorwa bishya birimo Gym na Sauna Massage (Amafoto)

June 1, 2024
Imyidagaduro

Abaraperi Nyarwanda mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Kendrik Lamar

December 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?