SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Juno Kizigenza na Kevin Kade bishimiwe n’abitabiriye ibirori byo kumurika Skol Malt nshya Nshya muri kigali Universe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Juno Kizigenza na Kevin Kade bishimiwe n’abitabiriye ibirori byo kumurika Skol Malt nshya Nshya muri kigali Universe
Imyidagaduro

Juno Kizigenza na Kevin Kade bishimiwe n’abitabiriye ibirori byo kumurika Skol Malt nshya Nshya muri kigali Universe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/26 at 6:09 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki  15 Ugushyingo 2024, abahanzi barimo Kevin Kade na Juno Kizigenza basusurukije abakunzi b’umuziki bitabiriye ibirori byo kumurika ikinyobwa cya ‘Skol Malt’ gishya byabereye muri Kigali Universe.

Ni ibirori byabimburiwe n’umukino wa gicuti wa Basketball yakinwaga n’abakinnyi batatu batatu muri buri kipe, nyuma yo kumurika iki kinyobwa hakurikiraho gusabana ari nako basusurutswa n’aba bahanzi.

Kwinjira muri ibi birori byasabaga ko buri wese aba afite ubutumire, kuko byari byagenewe abatumiwe gusa.

Bamwe mu bitabiriye ibi birori barimo abafite amazina nka Riderman na Bull Dogg bari kwamamaza iki kinyobwa, Rocky Kimomo usanzwe azwi mu gusobanura filime ndetse n’abandi bafite amazina nka Shemi na Anita Pendo.

Uretse aba ariko Mugabe Arstide na B-Threy bari mu bagaragaye mu makipe yakinnye umukino wa gicuti wabanjirije ibi birori.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye abanyamakuru ko ari iby’agaciro kuba babashije kuvugurura ikinyobwa cya ‘Skol Malt’ kikagaruka mu isura nshya nyuma y’imyaka irenga icumi kiri ku isoko.

Ati “Turishimye, twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab’ikiragano gishya. Nyuma y’imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura tukajyanisha n’ibyo abakunzi bayo bakeneye, kandi twizeye ko izabaryohera.”

Iki gitaramo cyabimburiye icya rusange gitegerejwe mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2024 nacyo kikaza kongera kubera muri Kigali Universe ahagomba gukoranira abaraperi batandukanye.

Mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Riderman, Fireman, Zeotrap, Bushali, Papa Cyangwe,Fireman  Kenny K Shot  n’abandi benshi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul November 26, 2024 November 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu i Abu Dhabi

January 14, 2025
Imikino

Kigali :KT Fitness Center izamamazwa na Super Manager yafunguye imiryango ku mugaragaro

April 22, 2024
Andi makuru

Abapolisi na Dasso mu mujyi wa Kigali babyukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso

May 28, 2025
Imyidagaduro

Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali

January 25, 2023
Imyidagaduro

Ibihangano bya Bwiza bigiye kujya bicuruzwa na ‘Empire Distribution’

December 6, 2023
Andi makuru

Benjamin Netanyahu yitabye rukiko rwa Tel Aviv

December 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?