Nyuma yaho abakunzi b’Urwenya bitabira ibitaramo bya Gen Z Comedy Show baboneye ko n’umuziki ukenewe nyuma yaho mu minsi yashize muri gahunda ya Meet Me Tonight hagiye hatumirwamo abahanzi bagasusurutsa abitabira kuri iyi nshuro umuhanzi Zeo Trap na True Promises bagiye kubimburira abandi mukuzajya bataramira abakunzi b’urwenya
Fally Merci usanzwe ategura ibitaramo bya ’Gen-Z Comedy’ yavuze ko nyuma y’igihe bazamura abanyarwenya, batangiye kwakira ubusabe bw’abakunzi babo babasaba ko bajya banyuzamo bagatumira abahanzi.
Ati “Twakunze kwakira ubusabe bw’abakunzi b’ibitaramo byacu badusabaga ko twajya tunyuzamo tukanatumira abahanzi mu rwego rwo kurushaho gutanga ibyishimo ku babyitabira bashaka kujya baryoherwa n’umuziki ndetse n’urwenya. Nyuma y’ubusabe byatumye twicara dusanga ari ibintu bikwiye ndetse kugeza uyu munsi ni ikintu turi gukoraho ku buryo abakunze kwitabira bagiye gutangira kubona izindi mpinduka.”
Fally yavuze ko kimwe n’abanyarwenya, inzozi z’ibitaramo bya Gen-Z Comedy ari ukuzamura impano zitaramenyekana, ati “Si abanyamuziki gusa, buri nguni irimo abanyempano tuzagerageza gukorana mu rwego rwo kurushaho kuzimurikira Isi.”
Nubwo banyuzagamo bagatumira abahanzi batandukanye, ku ikubitiro iyi gahunda igiye gutangirira kuri Zeotrap na True Promises bagomba kugaragara mu gitaramo cya ’Gen-Z Comedy’ giteganyijwe ku wa 14 Ugushyingo 2024.
Zeotrap watumiwe muri Gen-Z Comedy agiye kuba anahamurikira ku ikubitiro album ye nshya yise ’Ntago anoga’ igizwe n’indirimbo 20 yitegura gushyira hanze.
Uretse aba bahanzi, abanyarwenya barimo Joshua, Fally Merci, Umushumba, Kepa n’abandi bazasusurutsa abakunzi b’urwenya.