SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Inama yiga kubijyanye n’’ingufu zibyara amashanyarazi muri Afurika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Inama yiga kubijyanye n’’ingufu zibyara amashanyarazi muri Afurika
Ubukungu

Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Inama yiga kubijyanye n’’ingufu zibyara amashanyarazi muri Afurika

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/04 at 4:45 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 Inzobere n’Abagize Ihuriro Nyafurika ry’abakora ingufu zibyara amashanyarazi bahuriye i Kigali mu biganiro bigamije kureba uko umugabane wa Afurika wakwihaza mu ngufu.

Ni inama yahujwe n’Imurikagurisha (Africa Energy Expo) mu by’ingufu ryitabiriwe n’abakora mu by’ingufu barimo abayobozi b’ibigo bitunganya ingufu, abo mu nzego za leta muri Afurika abikorera n’abandi.

Bagamije kuganira ku buryo uyu mugabane wakwihaza mu ngufu bijyanye n’intego z’iterambere rirambye.

Atangiza iyi nama y’iminsi itatu, kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Center, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Olivier Kabera, yavuze ko ije mu gihe cyiza

Ati” Iyi nama ije igihe cyiza kandi ikenewe. Nka Afurika imwe mu mbogamizi dufite, ni ukutabona ingufu zirambye zijyanye n’uburyo abaturage biyongera.”

Kabera yavuze ko hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’iyi nama “Ishoramari, Gukorana, Ibikorwaremezo n’Ubuyobozi, hakwiriye kuganirwa ku buryo ingufu zaboneka.

Ati” Twizera ko ingufu atari ikintu ukwacyo, ahubwo ni umusemburo w’iterambere, ihangwa ry’udushya n’uburinganire bwa Sosiyete.”

Iri murika n’inama risanze u Rwanda rugeze ku kigero cya 80% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, gusa mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda ruzageza amashanyarazi mu ngo ku gipimo cya 100%.

Muri Afurika hari abaturage basaga miliyoni 600 badafite umuriro w’amashanyarazi.

 

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Nsanzabera Jean Paul November 4, 2024 November 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben yakiranywe ubwuzu n’urukundo byinshi I Bujumbura (Amafoto )

September 27, 2023
Imikino

Ikipe ya Yanga Africans itsinze Simba mu buryo bugayitse

November 5, 2023
Andi makuru

Rosette yongeye guca agahigo i Gahanga aseruka yambaye ikanzu y’abageni ku kwamamaza Kagame

July 13, 2024
Andi makuru

Agahinda mu muryango wa Mushikiwabo Louise nyuma y’urupfu rwa musaza we

July 30, 2024
Imyidagaduro

Ikigo Nufashwa Yafasha kigiye gushimira abana bitwaye neza mu masomo yabo ku nshuro ya Kabiri

May 11, 2023
Andi makuru

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

May 31, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?