Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 mu ihema rinini muri Camp nibwo abakunzi b’Urwenya bari babukereye mu gitaramo kimaze kwigarurira imitima ya benshi cyizwzi nka Gen-Z comedy gitegurwa n’Umunyarwenya Fally Merci aho uwo mugoroba umutumirwa yari Niyonzima Haruna wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu amavubi ndetse akanakinira amakipe menshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo .
Nkuko bimaze kumenyerwa muri igi gitaramo kitabirwa n’abanyarwenya benshi bakizamuka habamo agace bise Meet me To Night aho batumira ibyamamare cyangwa undi muntu wese wakoze ibikorwa byindashyikirwa akagira ibyo aganiriza urubyiruko rukitabira kugira ngo arushishikarizenarwo gukora cyane kugira ruziteze imbere.
Muri icyo gitaramo nkuko bisanzwe buri munyarwenya yakoreshaga imbaraga nyinshi kugira asetse abakunzi gusa uyu mugoroba wo wari wihariye kuko inzenya zose bakoze zibadaga kw’ifungwa ry’Umunyamakuru ndetse na Nyampinga w’U Rwanda Muheto Divine .Abanyarwenya bari batumiwe uyu mugoroba barimo Afande Magege,Biden Seka,Lucky Baby , Eric wi Rutsiro,Bjb Bosco,Mc Kandii na Musa ,Salsa,Papa Gigi, Rumirwa,Kadudu, Muhinde Nkirigito Clement na Pirate aba bose bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru .
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati Merci yakomeje kugenda atumira abantu batandukanye bagasusurutsa abakunzi b’Urwenya ari nako bari batgereje umushyitsi mukuru Niyonzima Haruna wari utegerejwe na kugira abaganirize kuri byinshi ku buzima muri Ruhago.
Ubwo Niyonzima Haruna yatumirwaga ku rubyiniro mu nseko ahorana iteka yatangiye guhatwa ibibazo byinshi ku buzima bwe musanzwe ndetse kubw’umupira yamenyekanyemo .
Haruna yatangiye avuga uko yatangiye umupira akiri umwana muto ariko wakundaga kwikorera siporo(Acrobatie) ,kuko atibonagamo umukinnyi mwiza gusa ubwo yageraga mu mwaka wa Kabiri nibwo abantu b’Iwabo I Gisenyi bamubonagamo impno ikomeye akab aribwo yatangiye kujya akina umupira bigenza biza kugeza aho byarangiye abaye icyamamare .
Abajijwe amakipe yagiye akinamo yavuze ko muriEtincelle muri 2005, aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports 2006-2007, nyuma aza kwerekeza muri APR FC 2007-2011. Yaje gusohoka mu Rwanda ajya muri Tanzaniya muri Young SC 2011-2017.
Iki gihe nibwo yatangiye kumenyekana cyane muri aka karere k’iburasirazuba bwa Afurica bitewe ni mpano yari afite itangaje, dore ko yakiniye amakipe ane akomeye ndetse afite abafana haba mu Rwanda no muri Tanzaniya .
Muri 2017 kugera 2019 Haruna yerekeje muri Simba SC avuye muri Young SC. Aza kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, ayikinira umwaka umwe maze asubira muri Tanzaniya 2020-2021 muri Young SC. Yaje kuyivamo agaruka mu Rwanda 2021-2022 akinira As Kigali, yavuyemo ajya muri Libya mw’ikipe ya Al Ta’awon nandi menshi .
Abajijwe ku kibazo cy’icyo yakora aramutse abonye amahirwe yo kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda yavuze ko ikintu cya mbere yakora ari uguhindura imyumvire y’abanyarwanda ku makipe yabo kuko bafite ukuntu badah agaciro abakinnyi babo ahubwo iteka bagahora bumva umupira w’u Rwanda uzatera imbere ukinnwe n’abanyamahanga kandi siko bimeze mu bindi bihugu baha agaciro abakinnyi babo.
Ahagana kw’isaha ya Saa Tanu n’igice nibwo iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare byinshi nka Davis D,Drama T w’I Burundi ,Umuramyi Chryo , Bruce Intore,Muyoboke Alexis,Fraco Kabano na bandi banyamideli nibwo cyashyizweho akadomo Merci akaba yahise abateguza ikindi mu byumweru bibiri biri imbere nkuko bimaze kumenyerwa