SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya
Imikino

Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/30 at 10:44 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuryango wa Rayon Sports watangaje ko tariki 16 Ugushyingo 2024, hateganijwe Inama y’inteko rusange yawo izanatorerwamo abayobozi bashya bawo, mu gihe habaye hanashyizweho akanama kayitegura.

Ni inteko rusange igiye guterana nyuma y’igihe benshi bibaza ahazaza h’uyu muryango, nyuma y’aho uwari uw’uyoboye Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yeguye kuri izi nshingano, habura igihe gito ngo manda ye irangire, dore ko yarangiye tariki 24 Ukuboza 2024.

Kugeza ubu, ibyishimo ni byinshi ku banyamuryango ba Rayon Sports n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports FC by’umwihariko, nyuma y’ibivugwa ko abahoze bayobora iyi kipe bongeye gushyira hamwe ngo bateze imbere iyi kipe ikundwa n’abatari bake.

Ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, nibwo inkuru yo kuba aba bagabo barimo abatarabonaga ibintu kimwe bahujwe na Minisitiri wa Siporo, Bwana Richard Nyirishema ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bwana Alphonse Munyantwari; baganirizwa uko bakongera gukorera hamwe no gufatanya kugira ngo bateze imbere iyi kipe.

Nyuma yo kuganirizwa, bivugwa ko bahawe umwanya ngo bishakemo akanama kabayobora by’agateganyo ngo bategure imikino iyi kipe ifite mu minsi ya vuba, ndetse banasubiremo amategeko agenga uyu muryango bishyira ku nama y’Inteko rusange; bemeza ko Bwana Paul Muvunyi abayobora, akungirizwa na Sadate Munyakazi batacanaga uwaka, hakaba kandi Gacinya Chance Denys ndetse na Me Zitoni P. Claver ngo abagire inama mu by’amategeko.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, Association Rayon Sports yagize iti:

“Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo bose ko buri gutegura inama y’Inteko rusange izaterana ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti:

“Iyi nama iteganijwemo amatora ya Komite Nyobozi izasimbura komite icyuye igihe yarangije manda tariki 24 Ukwakira 2024. Andi makuru tuzayabamenyesha mu itangazo ritaha.”

Iyi Nteko rusange ije ikenewe, gusa hari abibaza uko amatora azakorwa dore ko kugeza ubu amategeko shingiro ya Rayon Sports avuga ko hatora abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), hakaba hari abavuga ko ibi byahinduka; ni mu gihe kandi iyi kipe izwi ku kazina ka Gikundiro hari igitekerezo ko yashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Nsanzabera Jean Paul October 30, 2024 October 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Israel Mbonyi yageze I Kigali yishimira uko yakiriwe n’Abanyakenya

August 14, 2024
Imyidagaduro

Element yegukanye igihembo muri Rwanda Best Hits Awards

February 5, 2024
Imikino

Rayon Sports wfc yaguze abakinnyi bashya!

December 23, 2023
Imyidagaduro

Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm

September 9, 2024
Imyidagaduro

Kevin Kade yahakanye amakuru y’urukundo hagati ye na Jesinta Makwabe

August 28, 2024
Imyidagaduro

Riderman ,Bull Dogg na bandi baraperi basaga 10 bashimangiye ko Hip Hop ikiyoboye mu muziki nyarwanda

November 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?