Umuhanzi Ngarukiyintwali Jean De Dieu uzwi nka Maitre Dodian nyuma yo gushyira hanze indirimbo ebyiri mu mezi atatu ashize yongeye akora mu nganzo Ahuza imbaraga n’umuhanzi Papa Cyangwe bakorana indirimbo y’urukundo bise Ni Wowe .
Iyi ndirimmbo ifite iminota 3:48 yagiye hanze ku gucamunsi cyo kuri uyu wa mbere kuri shene ye ya Youtube nshya nyuma yaho mu mnisi ishize yibwe iyo yari asanganywe kugeza nubu akaba atarabasha kuyigaruza nkuko yabidutangarije ku murongo telefone .
Mu kiganiro kigufi yahaye AHUPA RADIO yadutangarije byinshi ku mushinga w’Indirimbo yise WOWE .
Yagize ati ” mu bisanzwe murabizi ko indirimbo zanjye nyinshi ziba ziganjemo abagambo y’urukundo niyi nashyize hanze nayo n’indirimbo umuntu wese ufite uwo bakunda yayitura amwizeza ko nta wundi muntu yaha urukundo uretse we wenyine ,akab ari indirimbo yizera ko izakundwa na benshi baba abakuru cyangwa abato.
Tumubajije impamvu yahisemo gukorana n’umuraperi Papa cyangwe yadusubije ko mu buzima busanzwe amufata nk’umuraperi mwiza kandi bakaba barahuje cyane muri studio aho yanwe yabashije kumva neza umurongo asanzwe akoreramo bikaba byaratumye bahunza mu gihe cy’ikorwa ry’indirimbo Wowe haba mu gutunganya amajwi n’amashusho byose akaba yarabyujuje kandi akaba amushimira ubwitange yagize mu ikorwa ryayo .
Indirimbo WOWE yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Evydecks ,Inonosorwa na Bob Pro , mu gihe amashusho yatunganyijwe na Ayo Merci