Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Ukwakira 2024 nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabitangaje muri iki gitondo
Ati “Nibyo koko dosiye ya Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.”
Ku wa 18 Ukwakira 2024 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.
Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko kumupima byashingiye ku kugenzura ibyo avuga, hagamijwe kugenzura niba nta kindi kibimukoresha.
Ati “Twaje kumupimisha ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.”