SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye gushimirwa abagira uruhare mu guteza imbere abamugaye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye gushimirwa abagira uruhare mu guteza imbere abamugaye
Andi makuru

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye gushimirwa abagira uruhare mu guteza imbere abamugaye

Ahupa Radio
Last updated: 2024/10/23 at 4:27 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Nyuma y’uko umwaka ushize  ikigo 1000 Hills  ku bufatanye n’ibindi bigo birimo  Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga, , Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda,  batanze ibihembo  ku bagize uruhare  mu iterambere ry’abafite ubumuga  uyu mwaka  bongeye bategura  igikorwa cya (Rwanda Disability Inclusion Art Festival and Awards 2024).

Ni igikorwa cyizaba kuwa 29 Ugushyingo 2024, muri Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024 muri  Onomo Hotel  ,Umuyobozi wa 1000 Hills Events yateguye iki gikorwa ,Nathan Offodox Ntaganzwa, yatangaje ko hazabaho gutanga ibihembo ku bantu n’ibigo bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga ariko kandi uwo munsi habe n’iserukamuco ( Festival) aho hazamurikwa ibintu bitandukanye.

Yagize ati “ Iyi Festivale icyo igamije ni ukugira ngo igikorwa cyimenyekane (Hakorwe ubukangurambaga) . Ifite abantu bafite ubumuga b’abahanzi n’abatabufite kugira ngo bazanakorane, ngo turebe  yuko bagirana isano rya hafi ari abo bahanzi , undi akaba avuza gitari kugira ngo bakorane , n’ibyo dushaka kwerekana.”

1000 Hills Events isobanura ko muri iyi Festivale hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa by’abantu bafite ubumuga, n’ababandi bazabyina bagargaza impano bafite,  ndetse no gutanga ibihembo ku bantu ku giti cyabo, ibigo by’abikorera byorohereza abafite ubumuga .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yatangaje ko  iki gikorwa kizarushaho gutinyura abafite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Muri iki gikorwa tuzaba dufite ibyo tumurika kubera ko mu byo dukora harimo no kwerekana  ko abafite ubumuga bwo kutabona badakwiye gutungwa no gusaba, ni ukubashishikariza kubera ko hari ibyo bashobora gukora. Tubafasha kujya mu buzima busanzwe, tubahugura kumenya kwikorera ibintu byose.”

Umukozi ushinzwe ihame ry’Uburinganire, imibereho myiza no kudaheza kw’abafite ubumuga mu mushinga wa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID  , Come Ndemezo  avuga ko muri iki gikorwa ari umwanya mwiza wo kwerekana ko abafite ubumuga bashoboye.

Ati “Ku ruhande rwa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi , birenze no kuvuga ngo babone akazi[abafite ubumuga] ariko ikintu gikomeye ni uguhindura ya myumvire muri kino gikorwa. Ari naho azabona amahirwe yo kubona akazi ariko ikintu cya mbere ni uguhindura ya myumvire yo kumva ko abafite ubumuga badashoboye.”

Uyu avuga ko muri iki gikorwa ari umwanya wo gutinyura abafite ibigo byikorera guha amahirwe abafite ubumuga bakumva ko nabo bashoboye .

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio October 23, 2024 October 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

June 3, 2025
Imyidagaduro

Spice Diana yahishuye ko adafite gahunda yo kubyara vuba

March 27, 2025
Imyidagaduro

Cecile Kayirebwa,Cyusa,Sophie Nzayisenga,Muyango,Ruti Joel bazatarama mu gitaramo cya Iwacu na Muzika Festival Gakondo 2023 .

November 17, 2023
Imyidagaduro

Umubyeyi wa Turahirwa Moses yitandukanyije nibyo umuhungu we yatangaje k’Umukuru w’igihugu

April 16, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Natty Dread amaze amezi 3 arembeye mu budage

January 18, 2023
Imyidagaduro

Shakira yasubitse igitaramo yagombaga gukorera muri Peru Kubera uburwayi

February 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?