SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika
Imyidagaduro

Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika

Gossip Kigali
Last updated: 2024/10/22 at 3:52 PM
Gossip Kigali
Share
5 Min Read
SHARE
Biragoye ku mukobwa wiyemeza kwinjira mu muziki bitewe n’ibicantege byinshi bahura nabyo kubera ko baba basabwa kurara amajoro baririmba n’ibindi bisa nkabyo bisaba kwitanga. Gusa bimaze kumenyerwa ko umuziki ari umwuga utanga amafaranga menshi mu gihe ukorwa neza.
Izindi mbogamizi zigaragazwa ni ukumara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga biyereka ababakurikira, babakurura nabyo biri mu bivunanye cyane. Nubwo biri uko iyo izo mvune zose yabashije kuzimenyera yishyurwa akayabo agakira kakahava.
Forbes Magazine yamaze kwerekana abahanzikazi 10 bagiye gusoza umwaka wa 2024 binjije agatubutse, muri aba bahanzikazi harimo abakunze kwigaragaza kuri uru rutonde buri mwaka barimo Madonna, Beyonce, Celine Dion na Rihanna.

Gusa noneho uyu mwaka habayemo impunduka aho Rihanna warumaze imyaka 4 ariwe muhanzikazi ukize ku Isi, yasimbuwe na Taylor Swift. Mu gihe Selena Gomez yinjiye mu mubare w’abatunze Biliyoni y’Amadolari.

1. Taylor Swift afite Miliyari 1.1 z’Amadolari ($1.6B)

Taylor Alison Swift afite imyaka 34, akaba ubutunzi bwe abukura mu muziki n’ubucuruzi. Yinjiye mu muziki afite imyaka 14. Mu 2006 nibwo yabonye inzu imufasha muri urwo rugendo. Uyu mwaka wa 2023 wahiriye Taylor Swift dore ko ariwo yabereyemo bwa mbere umumiliyarideri nyuma yo kwinjiza akayabo ka Miliyoni 350 z’Amadolari ya Amerika  mu bitaramo aherutsemo bizenguruka Isi yise ‘The Eras Tour 2023’.

2.  Rihanna ufite Milliyari 1.4 ($1.4B)

 

Uyu munyamuziki akaba n’umushoramari w’imyaka 34, niwe uri ku mwanya wa mbere. Ubutunzi bwe abukura mu muziki, kumurika imideli no gukora imiti ikoreshwa mu bwiza. Uyu mukobwa ashimishwa no gukora ubucuruzi.

 

Robyn Rihanna Fenty ni umunya-Barbados . Yatangiye kwamamara mu 2005 nyuma yo gusohora indirimbo yitwa’’Pon de Replay’’. Mu 2006 yinjiye mu gukina filime. Forbes Magazine ivuga ko usibye kuba ari ku isonga mu bahanzikazi bakize anari ku rutonde rw’abagore 40 bakize ku Isi.

 

Kugeza ubu amaze kwinjiza  Miliyari 1.4 y’amadolari, aya mafaranga ngo ayakura mu bucuruzi bukorwa na kompanyi ye ya ‘Fenty Beauty’ icuruza ibikoresho by’ubwiza hamwe na ‘Savage X Fenty’ icuruza imyenda y’imbere y’igitsinagore.

 

3. Selena Gomez ufite Miliyari 1.3

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Selena Gomez, niwe uri ku mwanya wa 3 mu bahanzikazi bakize cyane mu 2024. Miliyari 1.3  y’Amadolari amaze kugwiza ayakesha kompanyi ye yitwa ‘Rare Beauty’ yashinze mu myaka 5 ishize icuruza ibikoresho by’ubwiza by’abagore.

4.  Madonna afite Miliyoni 850 z’Amadolari ($850M)

 

Umuhanzikazi Louise Ciccone Madonna w’umunyabigwi mu muziki benshi bita umwamikazi w’injyana ya ‘Pop’, ku myaka 66 y’amavuko niwe muhanzikazi wa Kane ukize ku Isi. Mu myaka irenga 35 amaze mu muziki ngo amafaranga niho ayakura hamwe n’ibitaramo akora kongeraho n’ibikorwa bye byo gukina filime.

 

5. Beyonce afite Miliyoni 800 z’Amadolari ($800M)

 

Icyamamarekazi mu muziki, Beyoncé Knowles Carter, umugore w’umuherwe wa mbere mu muziki,Jay Z, ari ku mwanya wa 5 mu bahanzikazi bakize ku Isi mu 2023. Uyu mwaka Beyonce atunze miliyoni 800 z’amadolari.

 

6. Celine Dion afite Miliyoni 750 z’Amadolari ($750M)

 

Umuhanzikazi w’ijwi ridasanzwe, Celine Marie Claudette Dion avuka muri Canada. Yatangiye kwamamara mu 1982 ubwo yegukanaga ‘Yamaha World Popular Song Festival’ . Uyu mwaka nubwo Celine Dion yazahajwe n’uburwayi yabashije kwinjiza miliyoni 220 z’Amadolari muri filime yasohoye yakinnyemo yitwa ‘Love Again’ yahuriyemo n’Umuhindekazi Priyanka Chopra.

 

7. Dolly Parton ufite Miliyoni 650 z’Amadolari ($650M)

 

Umuhanzikazi Dolly Parton w’imyaka 78 ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya ‘Country Music’ amazemo imyaka irenga 40, ubu nawe ari mu banyamuzikikazi batunze agatubutse n’umutungo wa Miliyoni 650 z’Amadolari.

 

8. Gloria Estefan afite Miliyoni 500 z’Amadolari ($500M)

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Gloria Estefan, wibitseho ibihembo 8 bya Grammy Awards, ari ku mwanya wa 8 mu bahanzikazi batunze agatubutse mu 2024. Ku myaka ye 66 y’amavuko, Gloria Estefan waje kuri uyu mwanya, anaherutse gushyirwa ku mwanya wa 61 mu banyamuziki 100 b’ibihe byose mu mateka nk’uko Billboard  yabitangaje.

9. Shania Twain afite Miliyoni 450 z’Amadolari ($450M)

 

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Shania Twain ukomoka muri Canada, wakoze indirimbo yaciye ibintu yitwa ‘Always & Forever’, niwe uri ku mwanya wa 7 mu bahanzikazi batunze agatubutse mu 2024. Aya mafaranga ngo yayinjirije mu bikorwa bye by’umuziki no kwandikira abandi bahanzi indirimbo.

 

10. Barbra Streisand afite Miliyoni 415 z’Amadolari ($415M)uyu  mubyeyi w’imyaka 82 y’Amavuko aya Madolali yayakuye mu muziki no gukina filime. Amaze imyaka irenga 60 muri uwo mwuga ku buryo yageze ku bintu byose yifuzaga.Ubu ari mu itsinda ry’abakuze bo muri showbiz begukanye ibihembo bikomeye birimo Academy, Emmy, Grammy na Tony Awards.

 

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Gossip Kigali October 22, 2024 October 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Dj Ira yamaze guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda

April 16, 2025
Imikino

Umunyamabanga wa APR FC yasezerewe!

November 17, 2023
Imikino

Arsenal yatsinze Everton itayibabariye biyiha andi amahirwe yo gutwara igikombe

March 2, 2023
Imyidagaduro

Teta Diana agiye gukora ibitaramo muri Suisse na Suéde

February 28, 2024
Andi makuru

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

May 30, 2025
Andi makuru

Perezida Joe Biden yatangiye urugendo rw’akazi muri Angola

December 1, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?