Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu wa Perezida Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gusezera, mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Col. (rtd) Joseph Karemera wahoze ari minisitiri akaba n’umunyamuryango bagize uruhare mw’ishingwa umuryango (FPR), witabye Imana ku ya 11 Ukwakira afite imyaka 70 nyuma yo kurwanya kanseri.
Uyu muhango wabereye mu nyubako y’Inteko ishinga amategeko i Kigali, wahuje umuryango wa Karemera, inshuti, Abayobozi bakuru mu gisirikare, ndetse n’abayobozi muri guverinoma kugira ngo bunamire uyu mugabo wagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col Rtd Karemera Joseph yabaye umuganga anakora mu myanya myinshi yo mu rwego rwo hejuru mu buzima bwe bwose, harimo nko kuba Minisitiri w’ubuzima wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, Minisitiri w’uburezi, Senateri, na Ambasadei w’u Rwanda muri Afurika y’epfo nindi mirimo myinshi yagiye ashingwa mu buybozi Bukuru bw’U Rwanda
Uruhare rwe mu nzego z’ubuzima n’uburezi mu gihugu, ndetse n’uruhare yagize mu kubohora u Rwanda, rwashimiwe cyane muri uwo muhango nk’umunyamuryango washinze FPR, Karemera yagize uruhare runini mu bikorwa by’ingabo za RPA guhagarika Jenoside no kugarura amahoro mu Rwanda kugeza ubwo aviriye mu buzima .
Mu ijambo ry’uhagarariye umuryango wa Nyakwigendera Col (Rtd) Kamili Karege, murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamubaye hafi kuko yamaze imyaka 13 arwaye Cancer, ariko agafashwa mu buvuzi. Ati “Twebwe umuryango wa Karemera turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya Cancer imyaka 13 yose. Turabashimira ko kuva Karemera twamenya ko yitabye Imana, ubuyobozi bw’Ingabo bwaradufashije cyane. Amb Karemera, Imana ikomeze imwakire mu bayo.
Ku ruhande rw’umuryango Imbuto Col Rtd Joseph Karemera yari abereye umunyamuryango Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne, yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati “Iki cyerekezo cyo kubona ubumwe bushinze imizi mu muryango, Abanyarwanda buri wese afite uburenganzira ku bwiza bw’Igihugu nk’uko Amb Karemera yabiharaniye, tuzabikomeza
Yakomeje avuga ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Dr Karemera yatabarutse ariko asize umurage kandi abo asize bazawukomeza. Ati “Ababyirutse tumubona, abakoranye na we, ababanye na we muri Unity Club n’ahandi, agiye twari tukimukeneye, umunsi nk’uyu ubwo tumuherekeza bwa nyuma tuzaharanira kusa ikivi yasize. Amb Karemera, tukwifurije kuruhukira mu mahoro.”
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe kinini aziranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera kuko bamenyanye mu myaka ya 1970. Ati “Ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.”
Yakomeje avuga ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha. Ati “Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje kurugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ndetse byaje kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n’uburezi no kuba Ambasaderi no kuba Senateri n’ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.”
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Karemera atabarutse, ariko agiye yaramaze kubona ibyo yaharaniye. Ati “N’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi
yavuze ko ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu anyuramo ari mu buzima, bikwiye kuba amasomo. Ati “Ni ubuzima rero niko bugenda, ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera. Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo. Buri munsi, uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.
Perezida Kagame yongeyeho ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose. Ati “Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n’ayo mateka n’umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.”
Nyuma yo kumuseraho mu cyubahiro mu nteko ishinga amategeko umuhango wakomereje muri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis, i Remera ahabereye Misa yo gusengera no gusabira Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera.
Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ni we wayoboye iyi misa yitabiriwe n’abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Karemera, inshuti n’abavandimwe, abayobozi mu nzego zitandukanye, abo bakoranye n’abandi.
Abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera batanze ubuhamya ku byaranze ubuzima bwe kuva mu bwana, ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu nshingano yagiye ahabwa n’Igihugu.
Umukobwa we yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yababereye umubyeyi, umuvandimwe, intwari ndetse n’icyitegererezo. Ati “Yatwigishije kubaha abandi, gukora cyane no kuba urumuri rw’Isi.”
Anne Numutari, Umugore wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yavuze ko yamubereye umugabo mwiza ndetse babyarana abana beza kandi bo n’umuryango wose muri rusange ntacyo bamuburanye. Ati “Yarakoze.”
Yashimiye Umukuru w’Igihugu, inshuti n’abavandimwe ba Amb Col Rtd Dr Karemera ko bamubaye hafi we n’umuryango by’umwihariko mu bihe by’uburwayi bwe.
Amb Col (Rtd) Dr Karemera yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu muryango w’abana batandatu. Mu 1962 we n’umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere. Amb Col (Rtd) Dr Karemera asize abana 7 n’abuzukuru 4.
AMAFOTO :RBA TWITTER