Umuhanzi mu njyana Gakondo wamenyekanye u ndirimbo Hinga kinyamwuga ivuga ku bikorwa bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yahije imbaranga Na Béatha Musangamana nawe wamenyekanye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame bakorana indirimbo Ubudasa ivuga ku byiza abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Ubusanzwe Jean de Dieu Harerimana ari we JDK akora indirimbo z’Uburere Mboneragihugu, akanyuzamo agakora n’iz’ukundo. Indirimbo y’urukundo yise “Special Night” ni yo yaherukaga gushyira hanze.
Mu iri iyi ndirimbo aba bombi baterura bagira bati “Rwanda nziza tugukomeye yombi tukwizihiye. Ubudasa bwawe buguhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga, ubupfura bwawe n’ubushishozi bigutera kudatsikira ku itabaro. Imiyoborere yawe Rwanda yatubereye umusingi w’iterambere, reka tukurate tukuvuge ibigwi ngobyi iduhetse hora ku isonga”.
JDK yatangarije Ahupa radio ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona abasirikare, abapolisi ndetse n’abandi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye byo hanze , “gusa bagakomeza kugaragaza ikinyabupfura mu kubashakira amahoro n’ubuzuma bwiza kugeza ubwo buri gihe tubona bahabwa I idari y’ishimwe kubera akazi keza bakorana ubutwari
Ati “Ikindi ni ukugaragaza ko amahitamo y’abanyarwanda abantu benshi bayibazaho bakadutega iminsi, ariko bikarangira twesheje umuhigo, bikarangira baje kutwigiraho mu gihe babonaga ko ibyemezo nk’abanyarwanda twafashe bitakunda, bakabona birakunze”.
Avuga kandi ko byari mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’imiyoborere myiza mu iterambere, kugaragaza ko “ubumwe dufite n’imibanire byiza dufite nk’abanyarwanda tubikesha ubuyobozi bwiza, no kurata igihugu cyatubyaye tuvuga ubwiza bwarwo”.
Tumubajije impamvu yahisemo gukorana na Béatha yavuze ko yamuhisemo kubera ko Béatha kuko ari umuhanzi akaba n’umuririmbyi mwiza’. Ati “Béatha namumenyeye mu marushanwa y’abantu bazakora mu kwamamaza mu Karere ka Kamonyi niho twahuriye bwa mbere, rero mufata nk’umu Maman w’impano ihebuje kandi ‘melody’ ye ihuza n’iyanjye”.
Mu gihe abahanzi bamwe bakunze kugorana iyo basabwe gukorana indirimbo na bagenzi babo, JDK yavuze ko Beatha “ntabwo yangoye kuko twari dusanzwe tuziranye kandi azi n’indirimbo zanjye cyane cyane. “Hinga Kinyamwuga“ yabaye indirimbo y’ibihe byose, yaramushimishije cyane kuko nawe yifuzaga gukorana nanjye indirimbo”.
Avuga ko indirimbo z’Uburere mboneragihugu azikora kubera ko ari wo muyoboro yahisemo wo kunyuzamo ubutumwa bwe bwo gukangirira abantu gukunda igihugu no kubashishikariza kwiteza imbere. Uyu muhanzi yongeyeho ko n’urukundo “ni ngombwa cyane kandi twese dusabwa kugira urukundo”.
Ubudasa aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya, abusobanura agira ati “Abanyarwanda bagira ubudasa bw’ubupfura, ubwitange no gukorera ku ntego, kugira ubumuntu”. Yateguje imishinga mishya afie, ati “Mfite indirimbo 2 zizasohoka vuba zivuga ku cyerekezo cy’igihugu cyacu cy’imyaka 5 ndetse no gushishariza abantu gukunda umurimo”.
Ubusanzwe, JDK akora mu Nganda i Masoro, akaba ari “Director of Administration” mu ruganda rumwe rwa hano mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘Business administration’, yakuye muri UNILAK mu mwaka wa 2014.