SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kenny Sol agiye kwongera gutaramira muri Canada
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kenny Sol agiye kwongera gutaramira muri Canada
Imyidagaduro

Kenny Sol agiye kwongera gutaramira muri Canada

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/09 at 12:35 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi Kenny Sol agiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo yise ‘Kenny Sol Live in Canada. Nyuma y’ibyo yakoreye  muri icyo gihugu  mu mwaka washize

Amakuru y’uko agiye gutaramira muri Canada, Kenny Sol yayatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, avuga ko amakuru arambuye kuri ibi bitaramo ajyanye n’imijyi azataramiramo ndetse n’amatariki, azayatangaza mu minsi iri imbere.

Mu butumwa bugufi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: “Canada, reka twongere tubikore! Amakuru arambuye araje vuba.”

Kenny Sol atangaje ibi nyuma y’igihe azengurukana n’abandi bahanzi mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bikomeje gutanga ibyishimo ku bakunzi ba muzika Nyarwanda hirya no hino mu gihugu.

Iyi, ni inshuro ye ya mbere yitabiriye ibi bitaramo nk’umuhanzi, ibintu ahamya ko bishimishije kandi bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi be ndetse akazi gakomeze kanaboneke.

Kenny Sol yaherukaga gutaramira muri Canada umwaka ushize muri Nzeri, nyuma y’ibitaramo binyuranye yakoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Icyo gihe igitaramo cya mbere yagikoreye mu Mujyi wa Edmonton ku wa 30 Nzeri 2023. Ku wa 7 Ukwakira 2023 ataramira ahitwa Montreal mu gihe ku wa 8 Ukwakira 2023 ytaramiye i Toronto mu gitaramo yahuriyemo n’uwitwa Sidike Diabate.

Ku wa 13 Ukwakira 2023, uyu muhanzi yataramiye ahitwa Quebec naho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramira mu Mujyi wa Ottawa.

Muri uyu mwaka, Kenny Sol yashyize hanze indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘2 In 1’ ndetse n’iyitwa ‘No One’ yakoranye na Dj Neptune. Ni mu gihe mu minsi ishize nabwo yiyambajwe n’umusizi Rumaga mu gisigo bise ‘Nzaza’ biturutse ku bushuti aba bombi basanzwe bafitanye.

You Might Also Like

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Nsanzabera Jean Paul October 9, 2024 October 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Munezero Bijoux yihenuye kuri Lionel baherutse gutandukana

March 7, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 37 ya AU muri Ethiopia

February 16, 2024
Andi makuru

Abanyeshuri 9 bafite ubumuga mu bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’isomero rya Kigali

May 19, 2024
Andi makuruIyobokamana

Iyamuremye Serge n’umugore we Baritegura kwibaruka imfura yabo

September 19, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC

November 6, 2023
Andi makuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye kuvuga ko u Rwanda ari nyirabayazana w’ibibazo byo mu karere

March 18, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?