Forbes Magazine izwiho gukora intonde ziganjemo izigaragaza umutungo w’ibyamamare, yatangaje umuhanzikazi Taylor Alison Swift wamamaye nka Taylor Swift, nk’ukize kurusha abandi b’igitsinagore bakora umuziki ku Isi.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko uyu mukobwa yaciye ku bandi bahanzi b’abagore bari bari imbere ye nka Rihanna usanzwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,4$. Taylor Swift we afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,6$.
Uyu mutungo Taylor Swift yawukuye mu bikorwa bitandukanye byerekeye umuziki nk’ibitaramo bya ‘Eras Tour’ amazemo imyaka ibiri byamwinjirije miliyoni 600$, ibihangano bye bitandukanye nabyo bibarirwa mu mutungo wa miliyoni 600$ ndetse n’inyubako ibarirwa muri miliyoni 125$ n’ibindi bitandukanye.
Uyu mukobwa muri Mata 2024 nibwo yinjiye ku rutonde rw’abatunze miliyari y’idolari nyuma y’imyaka 17, amaze atangiye umuziki.
Taylor Swift yinjiye kuri uru rutonde nyuma y’aho mu 2023 yari afite umutungo wa miliyoni 600$. Umutungo we watumbagiye abikesha ibitaramo bizenguruka Isi bya ‘Eras Tour’ hamwe na filime yabikozeho yitwa ’The Eras Tour Movie’ ndetse n’umuturirwa yagurishije yari afite mu Mujyi wa New York.
Forbes Magazine yatangaje ko umwihariko uyu muhanzikazi afite ari uko aya mafaranga yayakuye mu gucuruza umuziki we n’ibitaramo, bitandukanye na bagenzi be bari mu bahanzi 10 bakize ku Isi.
Taylor guhera mu mwaka ushize yakoreye ibitaramo mu mijyi irenga 21 muri Aziya, Australia n’u Burayi.
Uyu mukobwa asigaje ibindi bitaramo 18 azakorera muri Miami muri uku kwezi, ndetse akabisoreza ku cyo azakorera mu Mujyi wa Vancouver muri Canada; ku wa 8 Ukuboza uyu mwaka.
Tylor Swift w’imyaka 34 umwaka ushize Forbes Magazine yamushyize mu bagore batanu ba mbere b’abanyembaraga ku Isi yose (The World’s Most Powerful Women).
Uru rutonde ruyoboye n’Umudage Ursula von der Leyen, Umufaransakazi Christine Lagarde, Visi Perezida wa Amerika Kamala Harris akaza ku mwanya wa gatatu ndetse n’Umutaliyanikazi Giorgia Meloni uri ku mwanya wa kane.
Aba bose uko ari bane ni Abanyepolitiki mu gihe Taylor Swift abagwa mu ntege, ariwe wenyine ubarizwa mu myidagaduro uza hafi