SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chris Brown yakoze amateka yo kugurisha amatike menshi mu gihe gito muri Afurika y’epfo na Brasil
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Chris Brown yakoze amateka yo kugurisha amatike menshi mu gihe gito muri Afurika y’epfo na Brasil
Imyidagaduro

Chris Brown yakoze amateka yo kugurisha amatike menshi mu gihe gito muri Afurika y’epfo na Brasil

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/10/04 at 12:32 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma y’amasaha abiri gusa Chris Brown ashyize hanze amatike yo kwinjira mu bitaramo ateganya gukorera muri Afurika y’Epfo no muri Brazil ku wa 14 Ukuboza 2024 no ku wa 21 Ukuboza 2024, yamaze gushira ku isoko.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Chris Brown yavuze ko yishimiye kuba amatike y’igitaramo cye cyo muri Afurika y’Epfo giteganyijwe ku wa 14 Ukuboza 2024 yashize ku isoko, anaboneraho gutangaza ko abacikanwe bashyiriweho ikindi gitaramo kizaba bukeye bwaho ku wa 15 Ukuboza 2024.

Itike ya make muri iki gitaramo yari iri kugura ama Rand ya Afurika y’Epfo 400 ni ukuvuga arenga ibihumbi 30Frw, mu gihe iya menshi yo yaguraga ama Rand ya Afurika y’Epfo 4300 ni ukuvuga arenga ibihumbi 330Frw.

Abacikanwe no kugura amatike y’iki gitaramo bamenyeshejwe ko ayo ku wa 15 Ukuboza 2024 azashyirwa hanze ku wa 4 Ukwakira 2024.

Ibyabaye ku bitaramo byo muri Afurika y’Epfo ni nako byagenze mu gitaramo ateganya gukorera muri Brazil ku wa 21 Ukuboza 2024 kuko nabyo mu masaha abiri amatike yari amaze gushira ku isoko ahita yongeraho igitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2022.

Ibi bitaramo kimwe n’ibindi byinshi uyu muhanzi amaze iminsi akora mu bihugu n’imijyi itandukanye, ni ibyo kumenyekanisha no gucuruza album ye nshya yise 11:11 iri mu ziyoboye izikunzwe ku Isi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul October 4, 2024 October 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzikazi Aulah Off akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo Voma

April 3, 2023
Imyidagaduro

Dj Pius agiye gushyira hanze alubumu ye nshya yatuye inshuti ye Rama Isibo yitabye Imana

February 14, 2023
Kwibuka

Umuhanzi Jabo Jean Marie yibutse abagize umuryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

June 17, 2024
Andi makuru

Perezida wa Sunrise FC yavuze ko bari bibeshye k’umutoza!

November 6, 2023
Imyidagaduro

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

May 16, 2025
Utuntu n'utundi

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yitabye Imana

February 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?