SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi
Andi makuru

Uwishe umunyamakuru Bahati Edmond ku madorali 5 yatawe muri yombi

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/10/02 at 10:35 AM
Wakibi Geoffrey
Share
1 Min Read
SHARE

Umwe mu bakekwaho kwica Umuyobozi Mukuru wa Radio Maria i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yishyuwe amadolari ya Amerika atanu (6700 Frw) kugira ngo akore iki cyaha.

Edmond Mbarushimana Bahati, yiciwe mu gace ka Ndosho muri Komini Karisimbi mu ijoro rya tariki ya 27 Nzeri 2024, ubwo yari avuye mu kazi. Ababonye umurambo we bahamije ko yarashwe.

Nyuma y’iperereza, kuri uyu wa 30 Nzeri, Polisi n’igisirikare bikorera mu mujyi wa Goma byeretse itangazamakuru abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bahati barimo umusore witwa Dieume Bauma.

Bauma yatangaje ko yinjiye mu mugambi wo kwica Bahati abisabwe n’umurwanyi wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, Elisha Emedy Alias Mamadou uvugwaho kugirana amakimbirane n’uyu munyamakuru.

Yagize ati “Nari mu rugo, Elisha Emedy alias Mamadou wakoze iki cyaha, arampamagara, ampa amadolari atanu kugira ngo nice uyu munyamakuru, nyuma y’aho bagiranye amakimbirane ntazi.”

Yarashe uyu munyamakuru amasasu abiri mu gatuza.

Meya w’umujyi wa Goma, Kamand Kapend Faustin, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu asabwa kwica mugenzi we kugira ngo yishyurwe amadolari atanu, asobanura ko inzego z’umutekano zigiye guhagurukira kurushaho abagizi ba nabi kugira ngo bagezwe mu butabera.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey October 2, 2024 October 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Papa Emile mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’umugore we

September 21, 2023
Andi makuru

Umuryango wa Jimmy Carter watangaje ko amaze umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitaho

February 19, 2024
Andi makuru

Bertrand Bisimwa ayoboye intumwa za AFC/M23 zagiye muri Qatar

March 28, 2025
Andi makuru

Umuvugizi wungirije wa M23 Dr Oscar Balinda yahakanye amakuru ku ifatwa rya Gen Omega

March 5, 2025
ImikinoImyidagaduro

Skol Brewery na Rayon Sports bashyize igorora abakunzi bayo mu cyumweru cya Rayon Week

July 23, 2024
Imikino

Nyuma yo kunyagirwa 5-1 na Young Africans Robertinho yatandukanye na Simba SC

November 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?