SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Mutesi Jolly yahishuye ko imyidagaduro ari isoko ryunguka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Mutesi Jolly yahishuye ko imyidagaduro ari isoko ryunguka
Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yahishuye ko imyidagaduro ari isoko ryunguka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/25 at 8:59 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko nubwo ubugizi bwa nabi buvugwa mu myidagaduro muri iki gihe, bamwe babufata nk’urwenya hari abanyempano bagiye bapfukiranwa burundu kubera bwo kandi ntibivugwe.

Uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yashyize kuri X, aho yanditse agaragaza ko hari impano nyinshi zagiye zibigenderamo kubera inzangano ziri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ati “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya […] Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare. Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya, uruganda rugashyirwa ku murongo.”

Jolly yasoje avuga ko ahandi uruganda rw’imyidagaduro ruri mu byinjiza agatubutse, bityo hakwiriye kubaho gutunga itoroshi ku bibera aho abantu batabona.

Ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”

Miss Jolly avuze ibi, mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi muri bamwe mu bagize uruganda rw’imyidagaduro ndetse bamwe bashinjanya gushaka kwica bagenzi babo. Ni urugamba rwatangijwe na Yago ubu wanahunze igihugu kubera ubugizi bwa nabi avuga buri mu myidagaduro nyarwanda.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul September 25, 2024 September 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

May 15, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika

November 10, 2023
Ikoranabuhanga

Umupfumu Salongo agiye gusezerana n’umukunzi we Joselyne

November 7, 2023
Andi makuru

Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda agiye gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho

February 5, 2024
Andi makuru

Perezida Rajoelina wa Madagascar yeguye ku buyobozi

September 11, 2023
Imyidagaduro

Christopher yibutse umubyeyi umaze imyaka itatu yitabye Imana

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?